Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

NIKO BAHOZE, igitabo gishya cya Froduald Harelimana

3 Août 2017 , Rédigé par INGOBOKA

NIKO BAHOZE, igitabo gishya cya Froduald Harelimana

Nk'uko urya, ukanywa kugirango ubungabunge umubiri n'ubuzima bwwe, ukeneye gusoma ibitabo binyuranye ngo ugaburirire ubwonko n'ubwenge bwawe!

Kurya nabi (indyo mbi ifite inenge, cyangwa indyo imwe gusa...) bitera umubiri indwara: kubyibuha cyangwa kunanuka, kugira ubwandu mu mubiri, n'ibindi. Gusoma ibibonetse nabyo byaginze ubwonko, bikayobya ubwenge.

Nta ndyo nziza k'ubwonko n'ubwenge, amasomo arebana n'umuco, gakondo, umurage by'abakurambere: Froduald Harelimana yabandikiye igitabo gisa n'ifunguro riryoshye cyane, ntimutangwe kugishaka.

Hasi aha, ibigikubiyemo:

 

Nagirango mbasabe gutangariza abasomyi igitabo gishya NIKO BAHOZE. Mbaye mbashimiye!

Niko Bahoze


ISBN:
978-2-930765-20-4
Date de publication:
05-2017
Format:
14,8x21
Volume:
352 pages
Catégorie: Histoire
Muri iki gitabo harimo twinshi
Harimo amagara n'Imana iyagena
Harimo kurya, kuryama no kwibohora
Harimo imyuga gakondo n'ibikoresho
Harimo imyifatire mu buzima mbonezamubano
Bugana kubana, gusabana, urugo n'ubushyitsi
Harimo imigirire mu itumanaho no kuvugana
Harimo ibyo bemera ku rushako no ku rubyaro
Harimo ingeso n'imiziririzo
Harimo imyifatire ku kwicara no gutura
Harimo imitekerereze ku ngiro zo mu buzima
Nko kugenda, kubona no kwumva
Ku bizazane no ku by'isi n'iminsi
Harimo uko bitwara ku muruho n'ibyago
Ndetse no gushyingura uwigendeye
Ndetse n'ukwabo bemera Imana
Mbese harimo ibirebana n'ibi bibazo rukomatanyo

Froduald Harelimana atuye i Saint Louis, Missouri (USA). Afite impamyabusho-bozi ihanitse (PhD) mu by’uburezi. Dore bimwe mu bitabo yanditse : Nkurahurire ku muco (1977) ; Horana Ijambo (2002) ; Nkuzimanire (2012) ; Bihige (2012) ; Bita ukwabo (2015) ; Urumenyintyoza (2017).


Prix 20,00 €

Froduald Harelimana

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article