Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Dushyigikiye ko rubanda twisunganya tukihagararaho, tugakubita abayobozi badukubita, tukikiza abayobozi batwica!

11 Août 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Abanyarwanda si amatungo, kandi n'amatungo ntagikubitwa! Ndibwira ko umworozi wasanga umuntu amukubitira itungo, bitamushimisha na gato. None kuko abanyarwanda bagomba kuragizwa inkoni? Kuki bagomba gukomeza kwicwa, kumugazwa, gukuzwamo amada, nk'uko izi nzirakarengane zibihamya?

Birazwi, ibi byose biri muri ya gahunda yo gutera ubwoba no gutitiza abanyarwanda ngo bemere bayoborwe butama nyine na bunyamswa, bakubitwa, bicwa hato no na hato, uko umuyobozi uyu n'uyu abishatse.

Ibi rero bimaze kurambirana, ntabwo bishobora kwihanganirwa igihe kirekire. Oya! Nta kitagira aho kigarukira: niyo mpamvu dushyigikiye ko, niba ubuyobozi bw'igihugu butarenganuye rubanda, abanyarwanda bajya bisunganya mu buryo ubwo aribwo bwose, uko babishoboye kwose, bakirwanaho ndetse bakihanira. 

Abayobozi bakubita abaturange, abaturage n'abo bagomba kwisunganya bakabakubita. Abica abaturage, nabo bagomba kwisunganya bakabikiza. Nta kundi byagenda, igihe cyose ubuyobozi ubabo ntacyo bukora ngo buhane abitwara nabi. Niba badahanwa ni uko babifitiye amabwiriza cyangwa barashyekewe.

Kugirango rero ibyo birangire, rubanda tugomba, kuva ubu, kwisunganya no kwihagararaho.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Mukomere 11/08/2017 19:23

Ni ukwirwanaho, igihe ni iki ngo twese duhabwe amahirwe angana.