Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Umva ko Kagame yigize kagarara : Diane Rwigara ashinze Inkundura yo Kurenganura Rubanda (PSM) izamuhagama mpaka!

14 Juillet 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Urugiye cyera ruhinyuza intwari. Kagame yigize akaraha kajya he mu gihugu cyacu. Yigira kagarara n'indakoreka. Ateza ubwoba mu gihugu cyose, asigara ari wenyine ufite uburenganzira bwo kwikorera icyo yishakiye. Ariko imyifatire ye, imyitwarire ye n'imikorere ye yageze itera iseseme abanyarwanda benshi ubu akaba ari igihe cyo kumuruka. Nicyo gitumye Diane Rwigara ashinga People Salvation Movement - Mouvement pour le Salut du Peuple cyangwa icyo twakwita mu Kinyarwanda Inkundura y'Agakiza ka Rubanda!

Ba Diane Rwigara turi miliyoni 12 z'abanyarwanda. Buri jambo avuga ni akababaro n'agahinda ka miliyoni 12 asohora. Ni umunwa n'ijwi zy'abo banyarwanda bose. Ibi rero, nta gitangaza kirimo, iki gihe cyagombaga kugera byanze bikunze, kandi n'ibirenze bizaza! Abanyarwanda, tumaze imyaka n'imyaniko dusaba ka Kagame ko arekura ku neza uburenganzira bwacu yifunze. Yaranze. Igisubizo kikaba kudufunga no kutwica.

Nyuma twarakomeje mu buryo bunyuranye bw'amahoro. Burigihe, Kagame akadufunga, akatwica. Ibyo byose akabikora yibwira ko aduca intege, ngo ho kugira umuhangara. Ni uko yafunze ba Pasteri, ba Niyitegeka, ba Mushayidi, ba Ingabire, n'abandi benshi. Abandi arabica.

Nyamara ngirango niba Kagame ari umuntu utekereza, aribonera neza ko akorera ubusa, ko iterabwoba rye ahubwo rizajya rikomeza guha ubukana abanyarwanda. Namenye ko nakomeza kwigira akaraha kajya, n'ibirenze ibyo atekereza bizaza. Abanyarwanda turihangana, ibyo arabizi kuko nawe ari umunyarwanda. Aliko anibuke neza ko iyo twivumbuye, nta garuriro tugira. Agapfa kabuliwe ni impongo. 

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

newking 17/07/2017 18:52

ubwo x nawe wanditse ibi uri Umunyarwanda cg uri Inyangrwanda, ibyo uri kuvuga nabyo uzi kbs!!!!!! kuko ubizi ntago waba uzibyo. Twe tuzi ibye mureke tumutore tuzareba ugira amajwi menshi. kandi no kuba ari kwiyamamaza byose byatewe n'Abanyarwanda bamwifuje naho mwe murandika kumazi.

James 15/07/2017 13:33

Muragatsembwa na bene wanyu mwa njiji mwe ibigoryi gusa ark niba mushaka urwanda mwavuze ibintu bizima mukareka kuvuga ibitakaragasi mwabisambo mwe abicanyi gusa reka tumusubizeho noneho mumubone neza abaryoze ibyo mwakoze