Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ngo u Rwanda, igihugu kimaze imyaka 20 kigaba ibitero ku benegihugu, kibatoteza ndetse kibica, kigiye kwongera kwitorera umuhotozi!

13 Juillet 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Ni uko Ishyirahamwe riharanira uburanganzira bw'ikiremwamuntu ku isi, Amnesty International, ryabibonye. Ni uko kandi abanyarwanda benshi tubayeho : guhutazwa, kwicwa, gutotezwa, kurenganywa, gukubitwa, gufungirwa, n'ibindi. Twapfutswe uminwa nta wuvuga, iyo uvuzwe barakumena.

Nk'uko byumvikana rero, abategetsi inyombya n'imbwebwe zabo zahagurutse zirasara zirasizora, zihakana zivuye inyuma iyi raporo ya Amnesty International. Aliko nta gitangaza kirimo: none se bari kubyemera? Nibo badukorera aya mahano. Sibo rero barikuza kubyigamba.

Naho inyombya n'imbwebwe, ziri mu kazi kazo k'ubumotsi, iyo zirangije zijugunyirwa igufa: nk'aba banyamkuru barimo kubwejagura, ni guta bavuga ibyo barimo kuvuga bazi ibimaze gukorerwa Diane Rwigara? Nta gusesengura ngo bajye imuzi, impamvu n'igituma. Ntibibaza impamvu Kagame we afite ubrenganzira bwo kuzenguruka igihugu yiyamamaza igihe abandi batabyemerewe. Kuri bo nta kibazo babibonamo!

Ubu se aba bazunguzaji bavuga uko bakubitwa, inzara zibaka zarabashizemo si abantu? Kuba babayeho mu cyuka cy'iterabwoba ntacyo bibwiye izi nyombya n'imbwebwe z'ubutegetsi? Ntaituvuze noneho n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi. Kuko kuri bo, abatavuga rumwe n'ubtegetsi nibo banyacyaha, nta rundi rubakwiye uretse urupfu! Dore uko benshi batekereza kuko bose bagejwe ubwonko, bakagirwa amadebe n'inkoramaraso! 

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article