Burya amagambo y'abayobozi abo aribo bose, nkaswe abayobozi b'ibihugu, si gufatwa umuntu ajenjetse. Bavuga ibintu batekereje, kandi babanje gupima uburemere bwabyo. Nibwo rero mu rugendo rero Perezida Kagame akubutsemo mu mpera z'iki cyumweru mu gihugu cya Isiraheli, rwadusongoje ku mabanga Perezida wacu asangiye n'iki gihugu.

Rugikubita, Benyamin Netanyahou Minisitiri w'Intebe wa Isiraheli, yatangaje ko Kagame yabereye icyambu gikomeye Isiraheli mu kwinjira muri Afrika. Kagame nawe agiye kumusubiza, ati kuza muri Isiraheli ni nko "gutaha mu rugo". Aya magambo yatangaza utazi amabanga iki gihugu gifitanye na Kagame, n'irari gifite cyo gukoloniza Afrika.

Ubundi nk'umuntu wiha agaciro nk'umwirabura n'umunyafrika, ntabwo Kagame yakagombye gukandagira muri Isiraheli no kugirana ubucuti n'abayobozi b'iki gihugu. Kuko iki gihugu kirangwamo irondakoko rirenze urugero, rinasumba kure rimwe bajya bavuga kuri Hitler. Twibutse ko Israheli ari cyo gihugu cyonyine na Leta zunze ubumwe z'Amerika bashyigikiye k'umugaragaro, basindahiza kugeza ku ndunduro ingoma ya ruvumvwa y'abazungu bo muri Afrika y'Epfo, igihe bagenderaga ki ivangurakoko, mpatsibihugu na gashakabuhake. Isiraheli yanga urunuka abirabura. ku buryo abitwa ko ari abayahudi baturuka muri Etiyopia kugeza ubu bangirwa gutanga amaraso muri croix rouge, bazira ko ari abirabura - ngo "batanduza" amaraso y'abazungu. Bahezwa kandi mu mirimo hafi ya yose, uretse iyo hasi cyane isuzuguritse. Haharutse kandi kugwa umwana w'umunyarwanda...k'uburyo uwabigenzurira hafi yasanga nta kindi yazize uretse irondakoko.

Birababaje rero kandi biteye agahinda kubona Kagame yarigize igikoresho cy'abantu banga urunuka abanyafrika, kandi bafite gahunda yo kwigarura Afrika, cyane cyane mu rwego rwo kuyisahura umutungo wayo.

Twibutse kandi ko Isiraheli alicyo gihugu ubu cyonyine ku isi gikomeje gukandamiza mu bukoloni ikindi gihugu (Palesitina), kikanakresha ya politiki ya ruvumvwa yahozeho nyine muri Afrika y'epfo. Kubera izo mpamvu zose, ntabwo perezida wacu yakwiyerekana nk'uko yiyerelanye muri Isiraheli atari umugambanyi, cyangwa adafita ingabitekerezo imwe y'irondakoko, ya mpatsibihugu na gashakabuhake.

.@IsraeliPM to Rwanda Pres Kagame:You were the indispensable bridge on which we marched to make our return to Africa http://bit.ly/2uauaIr

---------------------------

"It's like coming home" President @PaulKagame during his visit to #Israel.

Retour à l'accueil