Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Kagame mu nzira zo kuvugurura byimbitse igisilikare n'iperereza mu rwego rwo guha ingufu icyiciro cya 2 cy'ingoma ye y'igitugu atangiye

21 Juillet 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Nk'uko byumvikanye muri iyi minsi, ndetse bikanatungura abantu benshi, abasilikare bakuru kandi b'inkoramutima nka Jack Nziza na Karenzi Karake, baherutse gusezererwa mu gisilikare, bashyirwa mu zabukuru. Nziza na Karake bazwiho kuba ari abicanyi ruharwa, ndetse Karake akaba yarigeze gutaba muri yombi mu Bwongeleza azira nyine kuregwa ubwicanyi, aho yafungiwe iminsi itari mike, kugeza afunguwe ali uko amaze gutanga ingwate. Akaba rero ari n'ayo mpamvu wenda aba bagabo bombi alibo bavuzwe cyane mu makuru yagiye ahererekanwa hirya no hino mu binyamakuru no mubiganiro bisanzwe.

Aliko uretse bo bo bombi,hari n'bandi basilikare benshi bo mu nzego zitandukanye baserewe, bagahabwa izabukuru, bose hamwe bararenga 800.

Gushyira mu za bukuru abasilikare n'ibintu bisanzwe. Nta gitangaza kirimo. Aliko nk'uko twese tubizi, mu bikorerwa muri iki gihugu cyacu, burya nta kintu na kimwe gikorwa mu buryo busanzwe. Niyo mpamvu abasesenguzi bazobereye kubibera mu Rwanda nka Jean Pierre Mugabe, basanga iri sezererwa ry'abasikare lilikuba, ligendana n'ivugurura ryimbitse ry'igisikare n'iperereza rigamije guha amaraso mashya Kagame, mu muri iki cyiciro gishya cya kabiri atangiye cy'ubutegetsi bwe. Uwitwa Noble Marara nawe rero afite uburyo abisesengura gutandukanye gusa n'ugutandukanye n'ukwa Mugabe, aliko biruzuzanya.

 

Nta kubatindira mu magambo, ibyiza ni ukubareka mukiyumvira isesengura rya Jean Pierre Mugabe uzi neza ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, kuba yarabukoreye igihe kirere, ndetse akanabukorera mu iperereza. Nimurangiza, mwumve n'iya Noble Marara ikulikiyeho hasi yayo.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article