Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Inyuma y'umukandida wa FPR, hihishe isiha rusahuzi Kagame n'ibyegera bye k'uburyo burenze ukwemera!

20 Juillet 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Abanyarwanda benshi, dukomeje kwibaza impamvu iri kinamico ryo kwiyamamaliza amatora y'umukuru w'igihugu likomeje kandi nyi'ubwite ubwe yaravuze ko ibiazambo bizwi. Aliko natwe abanyarwanda tukaba dusanzwe tubizi kuva urya munsi, Itegekoshinga ryatobangwaga kugirago Kagame abone uko agundira ubutegetsi.

Ndetse muri blog yacu, hari inyandiko twari twasohoye icyo gihe dusaba amatora ahagarara mu Rwanda, Kagame akimikwa, kuko ntacyo bimaze gupfusha ubusa umutungo w'igihugu k'umuntu umwe wigize akaraha kajya he, wikorera ibyo yishakiye. N'abibaza impamvu iri kinamico rikomeje babishingira nyine kuri uko gusesera ubusa umutungo w'igihugu kandi hari ahandi henshi ukenewe.

Cyakora hari abasesenguzi nka Noble Marara alias umuhutu, wabibonyemo uburyo gusa bwo kwibonekeza no kubeshya amahanga, Kagame yerekana ko mu Rwanda hari amatora. Iri sesengura natwe turaryemera dutyo. Uretse ko Kagame yibeshya cyane, kuko yarangije kwiyambika ubusa. Arasetsa imikara.

Gusa rero, kuri iri sesengura rya Marara twifuzaga kwongeraho akantu dusanga ali ingingo ikomeye nayo ituma FPR na Kagame barishoye mu kwiyamamaza kandi bazi neza nyine ko ari ugutesha igihe abanyarwanda. Ni ubucuruzi bubirimo. Ni akayabo k'amafaranga kabirimo. Twibuke izi gahunda zose zikorwa n'ibigo by'ubucuruzi binyuranye byose bigenzurwa na FPR.  Kandi PFR n'ibyo bigo by'ubucuruzi ni Kagame. Ni ukuvuga ngo ziriya miliyari zirenga eshanu zashumuswe abanyarwanda ku ngufu, zose zizinjira mu mufuka wa FPR, ni ukuvuga wa Kagame.

Ng'uko rero uko inyuma y'ingirwakwiyamamaza hihishe ubusahuzi bwo mu rwego rwo hejuru, mu gihe abanyarwanda bicira isazi mu maso!

*Niba ibizava mu matora bizwi nk’uko Paul Kagame abyemeza, kuki miliyari eshanu n’igice zitakoreshwa mu kugoboka abanyarwanda bari mu bukene n’ibibazo by’ingutu* ?

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya hafi y’ubutegetsi “Igihe”, amatora ya perezida wa Repubulika azatwara miliyari eshanu n’igice. Hagati aho Perezida w’u Rwanda uriho muri iki gihe, Jenerali Paul Kagame, ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza mu Ruhango tariki ya 14/07/2017, yemeje ko ibizava mu matora bizwi. Bishatse kuvuga ko ibiri gukorwa ari umuhango cyangwa ikinamico. Abanyarwanda hirya no hino bari mu bukene, abandi barataka kubera ko ibintu nkenerwa mu buzima bwa buri munsi nk’amazi n’ibiribwa ari iyanga (bibona umugabo bigasiba undi).

Iyo Jenerali Paul Kagame yemeza ko ibizava mu matora bizwi, aba avuga ko yamaze kubona intsinzi, ndetse yongerago ati: “niba hari uwo bimena umutwe, biwumene”. Bagenzi be, Dr Frank Habineza na Philippe Mpayimana basa n’ababwirwa ko bamuherekeje byo kurangiza umugenzo. Ese bo, niba bafite amafaranga y’iki gikorwa, bavuga ko batayapfushije ubusa mu gihe Perezida Kagame ababwira ko byarangiye, uwatsinze azwi?

Jean-Claude Mulindahabi

Aliko, gusahura abanyarwanda miliyari eshanu n'igice ntibihagije, ni nangombwa kubacuza utwo basigaranye twose babagurlisha ku ngufu ibyo ntagazi by'ibirango bya FPR Inkotanyi. Ubutumwa buri hasi FPR-Inktanyi yohereje ku mbuga za Whatsup najye nabonye, burabereka uburyo iri shyaka ali ikimashini cyo kunyunyuza no gukamuramo abanyarwanda akitwa ifaranga aho riri hose. Ng'ubu ubutumwa namwe mwisomere :

 
FPR- INKOTANYI
 
 
Update Message Ibirango Dufite byo Kwamamaza 
Umukandida wacu.
 
Banyamuryango ba FPR- Inkotanyi, Nshuti z'umuryango twiteguye kubambika muri iki gihe twinjiyemo (Ubukwe) cyo Kwamamaza Umukandida wacu.
 
✔Tubafiteye:
 
- Lacoste A =10.000frw
-Lacoste B=13.000frw
-Lacoste z'Amaboko maremare =15.000frw
- Lacoste amaboko maremare=18.000frw
-Ishati = 25.000frw
-Ishati = 30.000frw
-T-shirt VIP=10.000frw
-T-shirt= 7000frw
T-shirt= 5000frw
-Ingofero=5.000frw
- Ingofero z'urucyinga=15.000frw
-Karuvate=5.000frw
-Drapeaux( Bureau)=2500frw
-Drapeaux de papier =500frw
-Imidali yo kumakoti
 n'imicyenyero VIP=5000frw
Imidali=2500frw
-Furali (Abamama)=5.000frw
- Furali zomwi ijosi =5000frw
-Udukomo (abamama)=5.000frw
-udukomo=2.000frw
-udukomo=1000frw
-Imitaka=8000frw
-Porte cle=3000frw
- porte cle =5000frw
- Gift Bag=  5000frw
-Imikenyero= 25.000frw
-Imikenyero= 35.000frw
- Bande role=
-n'ibindi .....
 
👍Decoration y'Imodoka
 
-Stickes one Way =30.000frw
- Drapeau (inyuma)=2500frw
-Drapeau (imbere )= 2500frw
-Caver za Retrovisaire =5000frw
-Caver y'Ipine=40.000frw
- Caver y'ipine= 45.000frw
 
✔Murabisanga  kuri 
 
👉Nakumatt (UTC)
👉Nakumatt (KCT)
👉T2000 Supermarket (shya)
👉 Nahazajya habera igikorwa cyo Kwamamaza Umukandida wacu (NB: Hamwe na Hamwe).
 
☎Mwanaduhamagara kuri👇
📞Tel: 
0785307300     
0788279666
0722269666
 
Mugire Urukundo Ishyaka n'Ubutwari
 
NGAHO NAWE BISANGIZE  Abandi kuzindi Groupe ubamo.
 
Murakoze

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article