Mwibuke : ingufu z'ingoma y'igitugu, ni ugutera icyocyere n'icyoba. Ni ukwica. Bahera kuri rubanda rwa giseseka, abandi bakisekera, bagaterera agati mu ryinyo. Aliko cyo gihe, niko baba bototera buri wese! Uyu munsi nijye, ejo niwowe!

Buri gihe, mu ntangiriro zo kwimamaliza amatora y'umukuru w'igihugu, tumenyereye kwumva cyangwa inzirakarenga zamburwa ubuzima bwazo (kimwe no mu ntangiriro z'imihango yo Kwibuka). Ubundi twari tumenyerejwe amagrenade. Ariko noneho ubu babivuyeho kuko bavumbuwe (hari uwigeze yumva hari igihugu na kimwe cy'amahanga gihumuliza u Rwanda, kandi za gerenade zaterwaga abayobozi baravugaga ko,cyari igikorwa cy'iterabwoba?). Batetse indi mitwe!

Inkuru turayikeshya ikinyamakuru cyandikirwa kuri Murandasi The rwandan - Umunyarwanda : mu gihe abanyarwanda barangariye kwiyamamaza, Kagame n'ibirura bye biraboneraho gutoratora abanyarwanda bose batifuza kuko bakekwaho kuba baba atari inkomamashyi zuzuye z'ingoma.

Mu makuru The Rwandan yabashije kubona, ngo haravugwa abasilikare bane bo mu rwego rwo hejuru batawe muri yombi, ndetse n'abasivili benshi. Mu by'ukuri umubare nyawo nturamenyekana, aliko abantu bashobora kuba ali umurundo.

Impamvu nyamukuru aba bantu baba bazira ngo ni uko bakekwaho gukorana na RNC, abenshi ngo bakaba ali n'abafitanye isano na nyakwigendera Patrick Karegeya. Ikibazo : kuki muri iki gihugu umuntu agomba kuzira ko afite ibitekerezo binyuranye? Kuki umuntu agomba kuzira kuba mu ishyaka cyangwa ishyirahamwe yishakiye? Kuki umuntu agomba kuzira umuryango we, amasano ye?

Aya mahano azakomeza ryari mu gihugu cyacu? Ese tugomba kwemera pee, ko Kagame n"ibirura bye bakomeza kutwica no kuturya urusorongo kugeza ku wanyuma? Kugeza muri iki gihugu hasigaye inkomamashyi z'abacakara gusa, yirirwa acira mu maso?

Cyakora nanone tugomba kureba no gutekereza kure: buri gihe iyo amatora yegereje muri iki gihugu, tubona ko iyi ngoma ikoresha uburyo bunyuranye igahitana abantu. Ibi bintu tugomba kubibonamo uburyo bwo gutura ibitambo imyuka mibi ikorera muri Kagame. Iyo myuka mibi y'ikuzimu, ikeneye amaraso y'abanyarwanda, kugirango ikomeze imuhe ingufu n'uburambe ku ngoma. Igihugu cyacu kiyobowe n'imyuka mibi, abadayimoni b'ikuzimu, ibyo abanyarwanda bagomba kubimenya.

Niyo bikwiriye kandi igihe kigeze ko ingoma ya FPR na Kagame tuyirwanya twivuye inyuma.

Retour à l'accueil