Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Iminsi y'inkoramaraso kimwe n'iy'igisambo, irabaze: ubutabera bwa Espanye bwagarutse ku birego byagirizwa Kagame n'ibyegera bye.

19 Juillet 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Inkuru mbi kuri Kagame, aliko nziza ku banyarwanda, zirimo kwisukiranya muri iyo minsi hejuru y'ingoma ye nk'umwuzure wa Nyabarongo. Nyuma ya raporo z'imiryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu ku isi, ndetse na nyuma y'uko abafaransa batangaje ko bagiye gusubira mu iperereza bari barahagaritse ku iraswa ry'indege ya perezida Habyalimana, ubu n'abaspanyoli nabo bisubiyeho, bakaba bagiye kubyutsa amaperereza nabo bari barahagaritse kuri bimwe mu byegera bya ba perezida Kagame.

Hashize imyaka itatu, leta ya Espanye yari yivanyeho, mu rwego rw'inkiko zayo, ububasha bwo gukulikirana ibyaha byakorewe ahandi ku isi uretse ku butaka bwa Espagne. Byasobanuraga ko inkiko z'icyo gihugu ziyambuye ububasha bwo gukulikira ibyaha byiswe mpuzamahanga nka jenoside, cyangwa ibyakorerwe ku besipanyole mu mahanga.

Inkiko za Esipanye zari zaritabajwe n'imiryango y'abesipanyole ifite ababo baguye mu Rwanda cyangwa bivugwa ko bishwe n'ingabo za FPR-Inkotanyi. Ni kimwe n'iperereza ry'abafaransa, naryo rirabana n'abafaransa baguye mu ndege ya Habyalimana, imilyango yabo ikaba igitegereje kurenganurwa. 

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

newking 19/07/2017 16:57

none c ibyo bihuriyehe na title mwanditse,iyo muvuga n'Abandi atri abafaransa muvuze, ubwo c baza nibyo basize bakoreye abanyarwanda? mujye muvuga ibyo mwahagazeho, FPR inkotanyi ni iyabanyarwanda twese kandi nibyo ikora njyirango murabibona kugeza nubu, ibyo yakoze 1994 nabyo mwarabibonye kandi yaje ikenewe. abandi musigeho ahubwo muze dusenyere umugozi umwe twubake urwatubyaye abo banyamahanga ntago bateze kuzatwubakira