Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Aho Kagame ku giti cye bwite ashishikaliza abambali be guhohotera abanyarwanda

11 Juillet 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Mu kiganiro n'abanyamakuru, ukundida Paul Kagame, akaba ubu ari nawe mukuru w'igihugu ushaka nyine kwiyongeza no kwisimbura (binyuranyije n'amategeko, tubyibyibutse) yerekanye ko ariwe ushumiliza abagizi ba nabi abanyarwanda.

Nk'uko rero byagaragaye kandi byumvikanye, Umunyakuru Stéphanie Aglietti wa RFI na AFP (guhera k'umunota wa 35), yagejeje kuri Kagame impungenge z'uko abantu basinyiye Diane Rwigara bakomeje guhura n'ibibazo aho bari mu mirenge yabo no muri za karitsiye, aho batotezwa, bagahohoterwa n'inzego z'ibanze, zaba iza gipolisi cyangwa iza gisivile.

Rugikubita, Kagame yagaraye nk'aho yapfuye amatwi : uretse ko bishobora kuba ari nabyo kubera ubusaza, aha umuntu aha yakwibaza uburyo igipfamatwi kizumva ibibazo by'abanyarwanda.

Ariko icyatangaje ni uko - amaze kumusubirashamo kenshi - yahise ibyo bibazo abitera utwatsi, nk'aho yari asanzwe abizi. Ndetse, akumvikansiha ko uwo munyamakuru arimo kwumva. Kuba rero umuyobozi nk'uyu agezwaho ibibazo agahita abihakana ntaho asobanuye ko yabimenye akabisuzuma agasanga atari ibyo, cyangwa ntavuge ati tugiye kubikulikirana tumenye ibyo alibyo, ahubwo agahita abyamaganira kure ngo ntibyigeze bibaho, bisobanura ko :

-ibyo bibazo ariwe ubwe ku giti cye ubiteza. Ni ukuvuga ko ishyaka rye ariryo rihohotera aba bantu rikoresheje inzego zose z'igihugu, zaba iz'ubutegetsi, cyangwa iz'umutekano

-guhira ibyamagana ntacyo abisobanuyeho, ni uburyo bwo gukingira ikibaba inkozi z'ibibi akoreha hose mu gihugu. 

Abanyarwanda rero twese twibonye ubwoko bw'umuyobozi dufite, umuyobozi w'umubeshyi kabuhariwe, n'ubugomba bwamurenze, butagira iaguriro.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article