Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Nguwo Kagame i mahanga aho ahabwa induru aho guhabwa impundu, agasesera aho kwinjira yemye!

8 Juin 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Iyo ageze i mahanga, ya ntore izirusha intamwe iraseba, kugeza aho yinjira ibebera isesera, kubera ikimwaro cy'induru zimwakira aho kwakirwa n'impundu zabanyarwanda bose! Uyu munsi turabagezaho amashusho hafi ya yose yabonetse yerekana uburyo uyu mugabo yahaye induru nka bihehe yegereye ikiraro cy'amatungo.

Biteye isoni! Mu bakuru b'ibihugu bari i Buruseli, Kagame niwe wenyine wavugirijwe induru n'abanyagihugu cye, ndetse n'abanyamahanga yose aturanye n'u Rwanda. Igisebo ku gihugu cyacu n'umukuru wacyo.

Erega amaraso arakora! Kagame, bitinde bihere, cyera kabaye amaraso yamennye azakomeshe ururimi rwe! Mu myaka 20 ishize, nta mu munyarwanda washoboraga kuba yatinyuka kuza kwamagana Kagame kandi ari hanze, atanateganye gusubira i Rwanda. Abanyarwanda bose bari barahiye ubwoba, batinya ko ngo babafotora, kuko nyine ibyo aribyo ingoma ya Kagame yakangishaga! Byararangiye rero.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article