Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Mu magambo macye cyane, Gilbert Mwenedata wiyamamariza umwanya wo kuyobora igihugu cyacu yerekanye ko gahunda na politiki za FPR na Kagame zose arizo muzigo w'abanyarwanda!

14 Juin 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Umukandida wigenga Gilbert Mwenedata, uharanira kwimamariza umwanya w'umuyobozi w'igihugu, yavuze mu magambo avunaguye ariko yumvikana neza cyane, yifuza gucyemura aramutse atorewe uyu mwanya. Uko yabitondekanyije, mu by'ukuri yaciriye urubanza rutajuririrwa ishyaka riri k'ubutegetsi, FPR-Inkotanyi, n'umuyobozi waryo Paul Kagame.

Ni ukuvuga ngo gahunda zose za FPR, politiki yose ya Kagame yabikuse intage mu mutwe arabisandaza. Yumvikanisha uburyo byose aho kuba ibisubizo by'abanyarwana, ahubwo aribyo mutwaro ubaremereye cyane. Kandi natwe niko tubitekereza, yatuvugiye ibintu. Mu by'ukuri yunze mu rya Diane Rwigara, wari wimenyekanishije mbere ye. 

Twageregeje kwandikura ibyo yatangaje, tugerageza kudatandukira amagambo ye bwite! Nk'uko yabitangaje rero, Gilbert Mwenedata :

Azavugisha ukuri kuko nyine ikinyoma aricyo kimakajwe mu buyobozi bw'igihugu cyacu. Aha nta munyarwanda n'umwe ushyira mu gaciri utakwemeranywa nawe, uretse bamwe barenzwe n'ibinyoma byabo, n'amadebe abahora inyuma. Ni nayo mpamvu azagaragaza ko atigeze ashyigikira ihindura ry'itegekonshinga.

Azagarura ubwisanzure mu gufata ijambo, gutangaza ibitekerezo byawe no kwinigura, kuko nk'uko buri wese abizi, abanyarwanda bamaze imyaka n'imyaniko baniganwa ijambo.

Azaca akamenyero ko guhindagura amategeko uko abategetsi babyishakiye kandi babyifuje. Kandi azaca umuco gutunga agatoki no gutuka abanyarwanda, bahabwa inyito zorohereza abicanyi b'ubutegetsi kugarika ingongo mu banyarwanda : inyenzi, inyangaranda, ibipinga, ibigarasha, n'ibindi!

Natorwa, buri munyarwanda azasubirana uburenganzira bwe bwo kwisanzura mu mutungo we, kudatanga imisanzu y'agahato ya hato na hato no kudatanga amafaranga mu mitwe ya politiki bisa no kwigura ngo umuntu abone amasoko. Nta misoro y'agahimano kimwe n'uko nta burenganzira umukoresha azongera kugira bwo gukata imishahara y'abakozi ngo aravanaho ayo gutera inkunga umutwe w'ishyaka runaka ikigega iki n'ki!

Azashyiraho amategeko yo kurengera imitungo y'abashoramali mu gihugu. Leta, nta burenganzi izongera kwiha bwo gufatira imitungo y'abanyarwanda ngo n''uko batari mu gihugu, ngo iyicunge kandi nyirayo atabyemeye.

Azakemura ikibazo cy"umutekano : guca umuco w'iburirwarengero, kuraswa kw'abantu ngo baratoroka gereza cyangwa ngo bararwanira imbunda n'abashinzwe umutekano, nta no kwibagirwa impanuka zidasobanutse, ibyo byose bikarangira abicanyi badafashwe ngo bagezwe imbere y'ubutabera.

Azaca politiki  zihora mu igeregeza zishonjesha abaturage, zirimo gutegeka igihingwa kimwe, guhohotera rubanda bijyanye nyine n'iyi politki, ihohoterwa rigeza no kuranduza abaturage ibihingwa byabo.

Azaca ikinyoma no kubeshya abaturage, aho bicwa n'inzara, bagasuhuka...aho kubawiza ukuri ahubwo bigahishirwa. Azashyiraho kandi amategeko aca ubwukanyize bw'abategetsi n'amashyaka bitwaza imyanya yabo bakigwiza ibintu byose cyane cyane ibirebana n'ubucuruzi.

Azaca ikimenyane n'icyenewabo mu mitangira y'akazi mu Rwanda. Ng'uyu rero umuyobozi abanyarwanda dukeneye, ureke babandi birirwa baririmba ingirwaterambere, baduhatira kubiririmba no "kubyemera" nk'ivanjili.

Watekereza ko na Diane Rwigara asa n'ufita gahunda imwe, ninde wakongera kuvuga ngo u Rwanda nta wundi waruyobora uretse Kagame?

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article