Muri Malawi, haravugawa amakimbirane arimo n'ubwicanyi hagati y'impunzi z'abanyarwanda (b'abahutu) n'abarundi (b'abatutsi). Igitangaje ni ukuba aya makimbirane agaragaye ubu, kandi impunzi z'abarundi n'abanyarwanda zari zisanzwe zibanye neza muri icyo gihugu.

Aya makimbirane avutse ubu rero, ntawabura kuyabonamo amakimbirane ari hagati y'u Rwanda n'u Burundi, kuva Nkurunziza yakwiyongeza manda ya gatatu, abamurwanya bagashaka kumuhirika, babishyigikiwemo n'u Rwanda, batsindwa bakirukira kwa Kagame. 

Aya makimbirane, Kagame akaba ariwe uyafitemo inyungu: si ubwa mbere Kagame ateza akaduruvayo n'impagarara mu mpunzi z'abanyarwanda muri Malawi, ashakisha uburyo yazirukanisha muri icyo gihugu, ariko cyane cyane yazicyuza ku ngufu. Mu kuziteza impunzi z'abatutsi b'abarundi rero, ni ugushaka gushyiraho abayobozi ba Malawi agatuno kugirango birukane impunzi z'abanyarwanda.

Gusa imikino nk'iyi Kagame amenyereye yo gutera akaduruvayo hose kuko ariko kaba mu bwonko no mu mutma we, agomba kumenya ko bizwi, bimenyerewe, kandi nta musaruro bimuha. Ntako atagize. yarabigerageje hose, ariko kugeza ubu ntacyo bitanga kuko azwi yavumbuwe cyera.

Ahubwo izi mpunzi z'abatutsi b'barundi zemera gukoreshwa muri ibi bikorwa bigayitse, nibo bashobora kubisaruramo imbuto mbi. Kuko leta ya Malawi imaranye imyaka n'imyaniko impunzi z'abanyarwanda ndetse n'iz'abarundi irazizi neza, mu myifatire n'imyatwarire yazo. Izi neza ko aya makimbirane azanywe n'izi mpunzi nshya z'abatutsi. Nibo rero bashobora kubona birukanywe, bagasubizwa iwabo, cyane cyane ko ntacyo batinye mu gihugu cyabo, nk'abanyarwanda.

Retour à l'accueil