Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Igitero cyo muri Rusizi, itekenika rigamije gushotora u Burundi muri ya gahunda ya ndaribwaribwa!

24 Juin 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Nk'uko mubyibuka, ejo muri Rusizi, mu Kagari ka Ryankana, mu Mudugudu wa Gihigano, hagabwe igitero cyahitanye umuntu abandi bagakomereka. Ni mukarere kamwe kandi haherutse kurasirwamo abantu batutu (umwaka ushize) mu bintu bidasobanutse na gato, ngo baracyakakwaho ibikorwa by'iterabwoba! Mu minsi micye yakurikiyeho, haraswa abandi bantu babiri.

Kurasa abantu mu bintu by'amazanganya, guhimba ibitero ku Rwanda, nk'uko byagiya biba mu bihe biherereye inyuma mu mugi wa Kigali aho baturitsaga ibisasu na za gerenade, ibi turabimenyereye. Kuko nk'uko tubizi, barabikora bagahita batanga ibisobanuro bishakiye, ni uko bigaherera aho. Nta wumenya ibikulikuyeho: gusa umuntu akibaza impamvu batungurwa bikaba kandi bazi aho bituruka, kuko bahita babitubwira kandi nta perereza rizwi zyakozwe!

Tugarutse ku gitero cy'ejobundi i Rusizi rero, iri kinamico rigomba gushyirwa mu mwanya waryo, rigakulikiranywa ibyabaye byose muri iyi minsi, cyane cyane ibyavuzwe mu minsi ishize! Aha abanyarwanda bakaba bagomba kwibuka no kuzilikana cyane amagambo aherutse kuvugwa na genaral Mubaraki Muganga aho yigambaga ko Kagame yabaguriye intwaro zihagije, ngo akaba ategereje gusa ko avuza ifilimbi yo gutangira akazi.

Aya magambo yayavuze imbere y'urubyiruko, yari yaje kumenyesha ko arufitiye akazi. Mu buryo bugaragara kandi bwumvikana yari yaje kubararikira kwinjira mu mugisikari, abamenyesha ko intambara iri hafi! Ariko umuntu akaba yabwibaza ati : intambara yavugaga ni iyo kurwana na nde? Ni nde mwanzi w'u Rwanda? Ni nde ushotora u Rwanda? Igisubizo kiri muri "ndaribwaribwa".

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article