Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Diane Shima Rwigara, Uri Umwali Unteye Ubwuzu pe!

3 Juin 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Mwali mwiza! Naraye ndose mu ijoro ryakeye

Turi kumwe twacyeye mu Rwanda Rw'ejo

Ubu rutanagicibwamo n'umweyo

Ngo wali wemye nk'Umwakazi w'u Rwanda!

 

Wamwaga wose, wa mwuka mubi wa ruhahamura

Nk'Umweyo, Umwera mwiza wasakaranye nawe wari wawuhanuguye.

Mu mitima, nta mwanda, abana b'u Rwanda bose bari bamwenyuye

Ababyeyi bashagaye kuko yashubije imyeko.

 

Imana Ishwimwe Yo Kuduhaye

Ikohereje guhangara irya ngunge

Yigize Igihangange

Ngo kitazahangurwa na busa da!

 

Yanakudahaye igutatse ubwiza

Imaze kukuremana ubwenge

Uretse za nungu n'amafuku zahisemo ibufu

Bya bisahiranda nk'ibifuka bituzura.

 

Uri Urwerere rw'uruhanika, urwego rwo hejuru!

Uri Ijambo, ukuri kwawe niko kuvuga, tukiyumva

Nturi nk'abandi barya uturimi

Bagoreka imvugo n'induruburu

 

Uribuka ubatungura mu butiriganya bwabo

Maze bagatitira, gabatangira kugutariza ngo wiyambika ubusa ubutitsa

Kandi barimakaje ubutinganyi n'uburaya kugeza no mu bikari byabo iyo bataramye?

Ntawe batunguye! Tuzi ko ubutasi n'ubutiti bwabo, babivoma mu butita bw'ibiturire.

 

Burya nabo ngo bari batekinitse da! Bafitira udufoto tudafaditse

Bafindafinda amafuti nk'abafomotse ubwonko!

Ariko nibyo wabivuze ukuri, bakora ibintu "biciriritse"

K'uko nabo baciriritse! Ninde muntu uciye akange wanyuranya n'umuco wacu?

 

Uri umugabo, ntuhindukira ku ijambo

Nturi nka za mbwebwe zitumena amatwi n'insaku zazo

Zibwejanga amahoro, umutekano, amajyambere n'andi manjwe bitabaho

Kuva watuvugira tuzi ko dufite inshungu y'Imanzi.

 

Uri Imena, niwowe nama y'Imana 

Abataziyikuriza ngo bayikurikire

Bazage bifashe, nako bazabagwe bemere

Nibo bazaba bityarije inkota.

 

Ariko wowe Mwali mwiza

Wowe ngabe, gaburo ry'Imana

Uje uri izuba kimezamiryango

Nyuma y'icurabulindi rya Girurasi cyacuritse ubuzima bwose!

 

Uri na mwiza usa n'amasimbi

Nta negu, nenge, uri igitego.

Gitereko cy'Imana, ni wowe mushiwacu

Ngwino, ni wowe Gicumbi cy'abanyarwanda.

 

Uri mwiza, ufite uburanga mu ruhanga ruhanitse

Nturi nka bwa bwanga bwuzuye umwaga

Uri ishya nturi nka zanyeshyamba zigize amashyano

Ashyamiranya amashyo.

 

Nturi nka bya bisambo bisahura

Bisambira twose nk'isuri na za ruhurura

Ubonye imburuburu zitihaye

Ni wowe mfura yacu, mwali w'imico myiza.

 

Uri mwiza, ufite Umutima n'Ubuntu.

Ufite ifite ikimero n'Uburere.

Ufite amarere ukura mu irebero

Uri irebe ry'u Rwanda, mwali w'Ikibasumba.

 

Sheja, uri ishema ry'u Rwanda n'Abanyarwanda

Shinjagira abadashima n'abakwanga nibashaka bashire

Humura imitima n'imibiri yacu iragushagaliye

Twese turagushengereye amanywa n'ijoro.

 

Niwowe mwali nshimye uranshimishije

Urambereye, ukanyizihira

Nashishoza ngasanga ari wowe shema ryange

Shumbusho y'Imana, shami ry'abanyarwanda.

 

Mbivuge, mbisubiremo kandi mbirangurure

Ni wose mwali unteye ubwuzu uri ishema ryanjye

Uri Inshongore y'inshozamihigo, shingiro ryacu

Uzakwishisha wese aragashoberwa.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article