Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Amashusho abiza ibyuya Kagame ni Diane Rwigara wakiranwa ubwuzu, urugwiro n'ibyishimo n'abanyarwanda

21 Juin 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Diane Rwigara yashyikirije Comisiyo y'Igihugu y'Amatora inyandiko asabwa zo gusaba kuba umukandida wo kwiyamamariza k'umwanya w'Umukuru w'igihugu. Nk'uko bigaragara mu mashusho, yari ashagawe cyane...n'abanyamakuru ndetse n'abamuherekeje. Birashimishije kubona ko abanyarwanda dutangiye kwibohora ubwoba kagame n'abicanyi be batubibyemo.

Ariko rero, niba Kagame yararebye aya mashusho, nta kabuza yabize ibyuya, ahekenya amenyo umujinya uramurenga. Kuko ntiyiyumvishaga ko Diane Rwigara yabona abantu bamugeherekeza, bakamushagara bene aka kageni, ibinyamakuru byose byo mu Rwanda bikamuhururira. Ndetse twavuga ko abantu bari bahari, ari urugero ruto rw'u Rwanda rwose.

Ku buryo rero, Kagame adakoresheje ubujura n'ubusuma asanganywe, adashobora gutsinda na gato aya matora yimirijwe imbere. Nta na majwi 10% yabona. Nk'uko Diane Rwigara rero yabivuze niba Kagame na FPR ye biyizeye, nibashyire umupira hasi, maze "dukine"!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article