Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Aho P. Kagame asigaye afindafinda abo bahanganye kugirango yerekane ko amatora y'umukuru w'igihugu mu Rwanda afunguye!

16 Juin 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Byari bisekeje iyo bitaza kuba bibabaje! Ariko inzira z'abanyabitugu ni zimwe. Zifite intambwe buri wese anyuramo, adashobora gusimbuka. Iya nyuma muri, Kagame nawe amaze kuyigiraho. Gukora ibintu by'amanjwe biteye isoni (grotesque, mediocrity, ridiculous), uretse ko abanyabitugu ibyo byose baba barabineye. Kagame ageze aho amaze gusinda igitugu nka Idi Amini.

Ikimenyetso cy'ibi mvuga, ni Barafinda Sekikubo Fred, umugabo wigaragaje ejobundi ngo ari umukandida mushya. Umugabo wagaragaye nk'aho afite utubazo two mu mutwe, akagaragara ashagawe n'abanyamakuru batigeze bagaragara mu gihe abandi bakandida nka Diane Rwigara, Gilbert Mwenedata na Frank Habineza nabo batangazaga candidature zabo.

Umuntu akaba yakwibaza ati : uyu mugabo, yabigenje ate ngo ahamagare abanyamakuru bangana kuriya? Kuki nta wigeze amubangamira, mu gihe abandi hari n'ubwo babura ubakodesha ibyumba byo gukoreramo inama ? Bishoboka gute ko uyu mugabo ibinyamukuru byose uko bingana mu Rwanda, ari ibyoroheje n'ibikomeye, byamuzinguriye akarago, mu gihe abandi bakandida wagirango ntibabaho kuri ibyo binyamakuru byose? Ese niba ari ukwerekana ko urubuga rufunguye, kuki Padiri Thomas Nahimana yangiwe gutaha? Mu by'ukuri ibibazo umuntu yakwibaza ni byinshi cyane.

Ariko kubona Kagame ageze hariya, uyu Barafinda ni nka rwa rwara rw'igisiga kimena inda. Yiyerekanye uko ari. Umunyagitugu uteye ishozi n'iseseme nk'abandi banyabitugu byose bamubanjirije. Ariko kandi bikaba bitanga n'icyizere : kuberako inzira y'abanyabitugu ari imwe, n'amaherezo ni amwe, birumvikana. 

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article