Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Aho akagabo gahimba akandi kataraza! Abazungu bagamburuje Kagame!

2 Juin 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Aho akagabo gahimba akandi kataraza! Abazungu bagamburuje Kagame!

Ibi ni ibyo bita kununa cyangwa guhukwa! Kagame akubitiwe ahareba inzega. Ba shebuja bamurebye igitsure ibyuya biramurenga! Ingoma ya Kagame yigize akaraha kajya he ku banyarwanda, yirirwa itoba ibogereho uburumiro! Ariko abazungu bayihatse iyo bakubise inyundo hasi, ingirwabayobozi bacu bose barabunda nk'utubwana! Niko byagenze kuri yankuru bari bashyize hanze biyamatsa, bategeka abanyamashyaka kubanza kumenyesha ubutegetsi ibyo bashaka gutangaza ku mbuga nkoranyambaga, mbere'uko babitangaza nyine!

Abanyrwanda, bari bahise babyinubira vuba cyane. Ariko abategetsi bavuniye ibiti mu matwi, barabasuzugura nk'uko bisanzwe, kuko basa n'aho batayobora mu nyungu z'abanyarwanda, ahubwo bayobora mu nyungu z'abazungu bumvira!

Twibutse ko hari hashize ukwezi kurenga iki cyemezo gifashwe na NEC. Nta uyobozi n'umwe wari wagize icyo abivugaho; Bose bari baicecekeye kuko nyine aribo batanze ayo mabwiriza. Aho rero abazungu babakubitiye inyundo ku ntoki, bahise bitanguranwa batangira kwigurutsa NEC. Nibwo Minisitiri L Mushikiwabo yahise akigaya! Mbere hose se yari he? Ni gute NEC, RURA ivuga ko idafite ubushobozi n'uburenganzira bwo gufata kiriya cyemezo, yarengana akazi kayo, ikajya gufata ibyemezo bitari mu nshingano yazo, kandi hari inzego zibigenewe, maze ukwezi kurenga bigashira nta wurarabukwa? Ese igihugu cyacu kiyobowe n'injiji bigeze aha?

Ingoma ya Kagame rero yongeye kwiyambika ubusa! Reka turebe indi mitwe izateka, ariko nayi izayipfubana.

Partager cet article

Repost 0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article

Mwabuze akazi 02/06/2017 11:00

Ariko inkorabusa ziragwira koko!Ubu muba mwabuze icyo munenga ku Rwanda mukirirwa muvugaguzwa amazimwe atampaye agaciro!Muzakomeza mwumirwe!Hari benshi birirwaga bavuga n'ibirenze ibyo, ariko ubu nabo bari mu bayobozi,bari kubaka igihugu!Muve i buzimu mujye i Buntu!

Claude 08/06/2017 11:53

Aba nicyo kibatunze, batabikoze baba bataye akazi, bagaruka mu Rwanda bavuga ngo twarashutswe

Ingoboka 02/06/2017 12:06

Nimutapfune izo mbarabara abazungu babatamitse, ubundi mwinumire, mwicecekere.