Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Abasilikare b'u Rwanda bashimuse umurobyi w'umurundi

22 Juin 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Abasilikare b'u Rwanda bashimuse umurobyi w'umurundi

Si ubwa mbere abasilikari b'u Rwanda bashotora cyangwa bahohotera abarundi. Nk'uko bigaragara muri iri tangazo rya ministeri ishinzwe umutekano mu Burundi, ejo abasilikali b'u Rwanda bashimuse umurundi, mu buryo nyine busobanuwe muri iryo tangazo.

Ibi bikaba bibaye nyuma y'igitero cyabaye muri Rusizi, kigahitana umuntu umwe, abandi umunani bagakomereka. Nk'ibibera mu Rwanda byose, iki gitero nacyo kikaba cyuzuye amayobera, kikaba kidasobanutse na gato. Aliko ku bantu batibagirwa, kandi bazi kudodekanya ibintu uko bigenda byigaragaza, kandi bikulikirana, turibuka ijambo rya jenerali Mubarak Muganga aho abwira urubyiruko rw'abacikacumu ko intambara iri hafi, ko gusa ategereje ifilimbi y'izirusha intambwe, perezida Kagame!

Ku buryo rero n'iki gitero cyo muri Rusizi, umuntu atakwibaza niba atari itekinika rya DMI na RDF, mu gushakisha impamvu zo gutera u Burundi. Ibi bikajyana no gusomborotsa igihugu cy'u Burundi, banduranya ku baturajye b'icyo gihugu. Dore ko atari ubwa mbere  ingabo z'u Rwanda zihohotera abarundu baturiye hafi umupaka w'u Rwanda.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article