Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Abanyarwanda amagana n'amagana bamaganye Kagame Umukuru w'igihugu cyabo nk'abakomera Bihehe!

7 Juin 2017 , Rédigé par INGOBOKA

i Buruseli byari bishyushye. Abanyarwanda amagana n'amagana bitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana iyi nkoramaraso, nk'abungeli bakomera bihehe babonye ihingutse hafi y'ikiraro cy'amatungo. Abantu baje bari benshi ugereranyje n'uko ari umunsi w'icyumweru, abantu benshi bakaba bari bari mu kazi. Iyi haza kuba ari mu mpera z'icyumweru, Buruseli yose iba yaje kumuha induru!

Ese iyo umukuru w'igihugu azindukira ahantu atumiwe, yahagera akavugirizwa induru n'abanyagihugu cye, yumva we ntacyo bimubwiye? Kagame yigize akari aha kajya he. Yahuka mu banyarwanda ni iterabwoba nyinshi, ni ubwicanyi ndenga kamere yibwira bishobora kubacecekesha. Nyamara uko imyaka ishira indi igataha, niko ahubwo batinyuka, bakaba benshi mu ku mwamagana. Bisobanura rero agomba guhindura agacisha macye, agatuza agaturana n'abanyarwanda. Si iterabwoba rye, si ubwicanyi bwe bizabahagarika, ngirango nawe arabona ko yakoreye ubusa kugeza ubu.

Tugarutse ku kumwamagana kwabaye uyu munsi cyakora, kugirango yivane mu isoni n'ikimwaro, yakoze nk'uko asanzwe abikora : yatundishije abambari be bose bari mu Burayi ngo baze kumugaragira no kumukomera amashyi. Ngo bari bageze kuri 40. Ariko 40  ni bacye cyane, iyo tuzi batwarirwa ubuntu, bagaburirwa ubuntu, ndetse bamwe muri bakaba banabihemberwa. Cyakora n'abo barahagije, ni abo gukarabya umurozi. Hasi aha mushobora kwirebera amafoto y'Intorehamwe zari zabyambariye, zabikereye!

Icyo nifuza ko umukuru w'igihugu cyacu yakwikosora, akabonekerwa agahinduka burundu, bityo yajya atemberera i mahanga, twese tukajya tumusanganiza impundu. Iyo mvuga umukuru w'igihugu cyacu, simvuga Kagame gusa. ndavuga urwego. Ni ukuviga ngo, abazayobora u Rwanda bose.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Ntare 08/06/2017 15:56

Hhhhhhhhhhhhhhhhhhhh ndabasetse muribeshya nihahandi hanyu uwabatsinze ntaho yagiye kdi ntanaho azajya, mugiye guhera ishyanga iwanyu hahari mwaje tukubaka igihugu, ariko muzabanze mwoge ingenga bitekerezo mbi.

Ingoboka 08/06/2017 16:29

Nyamara burya ngo uzaseka neza ni uzaseka bwa nyuma! Burya rero, Igihe ni irindi zina ry'Imana muvandi! Mu myaka 15 ishize, ntawa n'uwatinyukaga gusohoka ngo agiye kwamagana ruriya ruzingo. Biracyaza rero!

Claude 08/06/2017 11:51

Amagana ni aba bantu 13 se?! Hahahahahahahahahhahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahah, les chiens aboient..............................................