Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Paul Kagame, umukuru w'agatsiko k'ibisuma bicuza abanyarwanda utwabo ku gahato.

23 Mai 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Paul Kagame na RPF-Inkotanyi ye, ni icyobo cya bayanga! Ntibahaga, ntibuzura, ntibanyurwa. None bahinduye abanyarwanda abacakara bagomba kubuhira amafranga buri gihe, ku gahato. Imisanzu ya hato na hato idasobanutse. Imisoro itagize aho yanditse mu mategeko. Ibigega bisaruriwamo amaffranga ku ngufu, abanyarwanda batamenya irengero. Ngizo za mutuweli, zitagize icyo zimariye rubanda, ahubwo zabaye uburyo bwo gusahura rubanda no kuzuza ibifu Kagame n'abambari be. Ngiyo imisanzu ya FPR nk'aho abanyarwanda bose ari ari Inkotanyi.

Ubu rero ikigezweho nk'uko bigaragara mu mashusho ari hasi aha, ni ugukamura amafranga mu banyarwanda, ngo imisanzu idasanzwe y'amatora  ya 2017. Ibi rero ni agahomamunwa. Kuko ntibyumvikana ukuntu, abantu biyicarira hariya mu biro byabo, maze bakemeza kandi bagategeka ko utanga amafranga aya n'aya ngo hakurikijwe umwuga wawe. Kuki se kubera iki? Kuki utwawe wavunikiye ugomba guhatirwa kudusangira niba utabishaka.

Ese ubundi aya matora ni ay'iki? Kagame inteko ishinga amategeko yarangije kumuha kado yo gukomeza kuyobora igihugu. Biranditse. Aya makinamico n'ay'iki? Kuki igihugu kigomba guta igihe n'amafranga ngo kirajya mu matora?

Ibi byose nta kindi bigamije uretse kuba urwitwazo rwo dusahura utwabo abanyarwanda ngo ibirondwe n'imisundwe bya FPR-Inkotanyi bikomeze binyunyuze imitsi n'amaraso ya rubanda.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article