Inshuro eshanu zose yahakanye ko atazagundira ubutegetsi, ko atabanabishaka, kuko atari muri bya byo ntazi bihindagura amategeko uko byishakiye ngo bibone uko biguma k'ubutegetsi nyine.

Umugabo ahindukira mu buriri ntahindukira mu ku ijambo! Iri ni ijambo rya mukuru. Kagame we ibi ntabikozwa. Ariko n'ubundi nta gitangaza kirimo uyu mugabo ntiyigeze agira ijambo ngo arihagarareho. Ubuzima bwe bowe yaranzwe n'ibinyoma, amahugu, ubujura, ubwambuzi...n'ubuyobozi yabugezeho mu buryo bw'ubusuma. Nta gitangaza rero kuba yivuguruza nk'uko ahumbya cyangwa indaya.

Perezida Kagame yivugiye ko adashobora guhatanira inshuro ya gatatu yo kuyobora igihugu, ko atazahindu itegekonshinga ko ibyo bintu atabikora kuko ateri injiji cyangwa igicucu. None rero ibi byose yarabikoze. Ntiyahinduye itegekonshinga gusa ngo abone uko yongera kwiyongeza, ahubwo yararitobye araritobanga.

Paul Kagame rero arenze kuba umunyabinyoma. Turebye uburyo ahura yivuguruza mu bigambo bye ahuragura, ahubwo twanavuga ko ari Umusazi, arwaye mu mutwe! We ubwe yihaye izina rishya : Stupid. Guhera muri Kanama akwiye kwitwa HE Stupid President Paul Kagame.

Retour à l'accueil