Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Nibwo rero abakozi bose bo mu Rwanda bahatiwe kurekurira 1/2 cy'imishahara yabo FPR-Inkotanyi, aka kanya!

27 Mai 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Nibwo rero abakozi bose bo mu Rwanda bahatiwe kurekurira 1/2 cy'imishahara yabo FPR-Inkotanyi, aka kanya!

Kuki koko perezida Kagame na FPR bakorera aya marorerwa abanyarwanda? Uzi wagirango harimo gahunda yo kubahima, kubarebera ku ntugu no kubacira mu maso? Harimo ubugome ndendakamere. Twari twabikomoje ho hano na hano. Ariko noneho muribonera ikimenyetso aho jehuru.

Oya, uko byakwitwa kwose, injyana n'inyumvo byahabwa yose, ibi ni akarengane. Ni ubujura. Ni agahato. Ntabwo binyuze mu mucyo, mu bushake no mu bwumvikane. Ni ibintu bibi byerekana ko ubuyobozi bw'igihugu cyacu butubaha abanyarwanda kandi butabakunda.Ni ikimenyetso cy'uko bufata abanyarwanda nk'inka zigomba gukamwa ayo mu mahembe n'amaraso asohotse.

Wenda ku bahembwa menshi y'ikirenga, si umutwaro uremereye cyane. Ariko se nk'abakene, bahembwa intica ntikize! Kubasahura icya kabiri cy'umushara wabo, ni ikintu gishobora kubashyira mu ngorane imyaka n'imyaka. Ubu ni ubuhemu umuntu muzima adashobora guceceka.

FPR irakora iri sahura, hagati aho, abandi bakandida batabyemerewa. Niba rero FPR-ikora ibintu binyuranyije n'amategeko, nta kindi n'ubusuma n'ubusahuzi. Nta kundi umuntu yabyita.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article