Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Mu Rwanda ngo 6,7% nibo bagezwa mu nkiko: ni uko 93,3% bahitanwa n'abicanyi b'umwuga ba Kagame akingira ikibaba.

22 Mai 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Ikinyamakuru Umuseke cyiratubwira ko ngo Ihuriro Nyafurika ry’Inzego zishinzwe amagereza muri Afurika rishima u Rwanda kuba aricyo gihugu cyo mu karere kigifite abantu bacye bagezwa imbere y'inkiko.

Biratangaje cyane! Mu Rwanda amagereza mashya yubatswe arenze kure amavuliro mashya cyangwa ibindi bikorwaremezo bya leta. Kandi muri ayo magereza, abantu baruzuye barasandara. Kandi abenshi nka Dr Niyitegeka, Déo Mushayidi cyangwa V Ingabire, barimo bazira akamama!

Umuntu akaba yakwibaza niba iri shyrahamwe ryarabajije abayobozi bu Rwand niba abanyururu bose bafita amadosiye. Aha nta n'uwakwirirwa avugwa abaraswa ku manywa y'ihangu. Abicirwa mu nzira. Abicirwa mu buroko. Abica ariko bikarngirira aho, kuko basa n'aho babiherewe uburenganzira!

Harya abishe ba Rwigara, Gasakure, abirirwa barasa abaturage mu mirenge no mu turere, abirirwa bakubita bakamugaza abantu mu midugudu no mirenge, aba bantu bashyikirizwa izihe nzego z'ubucamanza?

Ese ubundi, ninde utanga iyo mibare muri iri huriro? Ikigero gito cy'umubare w'abagezwa imbere y'inkiko mu Rwanda, si ikimenyetso cy'uko inzego z'umutekano z'igihugu cyacu gikora neza kurusha izo mu bihugu duturanye. Kimwe ni uko bidasobanura ko abanyarwanda ari abamalayika ugereranyije n'abaturanyi. Ahubwo ni uko abanyabyaha benshi ari intumwa za Kagame, zigize indakoreka.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article