Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

DMI-FPR-Inkotanyi-Kagame, ibigarasha by'i Burundi n'umuzindaro wabo Jeune Afrique batetse umutwe upfubye!

19 Mai 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Perezida Kagame arafata abantu nk'abana ashobora guhinjarika uko yishakiye? Burya koko ngo umutwe umwe wifasha gusara ntiwifasha gutekereza. Ubu se yibwira ko imipango abamo n'ibigarasha by'i Burundi tuyiyobewe?

Mu kiganiro perezida Kagame aherutse guha umuzindaro akunze kuvugiramo, Jeune Afrique, ikinyamakuru cy'abakoloni, yahakanye yivuye inyuma ko ntaho ahuriye n'ibibazo by'u Burundi. Ariko igitangaje ni uko yavuze ibi, nyma y'iminsi mike cyane Ikigarasha cy'i Burundi Godefroy Niyombare cyongeye kwigaragaza, nyuma y'imyaka 2 yose kiyenyegeje, kuva aho umugambi wacyo wo guhirika ubutegetsi kibifashijwemo na Kagame, uburiyemo.

Nyuma y'aho iki kigarasha kivumbukiye, ibinyamakuru byo muri iki gihugu cyacu byagihaye nyiramubande cyane. Byose byatangaje inkuru cyatanze ko kiteguye kwegura imirwano. Kuvumbuka kwa Niyombare, n'ikiganiro cya Kagame mu kinyamakuru kimwe mu gihe kimwe, mu gihe twese tuzi uko umubano w'u Rwanda n'u Burundi byifashe, nta wabura kubyegeranya ngo abigereranye: ntabwo ari impanuka ni gahunda. 

Twibuka ko ubuhamya bwagiye buturuka hirya no hino, mu mpunzi z'abarundi, mu miryango mpuzamahanga, mu matangazamakuru, butahwemye gushyira mu majwi u Rwanda, ku nkunga rutera abahungabanya umutekano i Burundi. N'imyitozo ya gisirikare ibahabwa yaravuzwe. Kagame rero yahakana atahakana, ukuri kurazwi : aba bagabo bombi barategura intambara.

Twibuke ko, ibi byose byatangiriye mu marenga ya Genaral Mubarak Muganga, aho yaje kubwira abana b'abacikacumu ko batagomba kwiheba ngo babuze akazi, ngo ko abafitiye akaraka! 

Yababwiye ko ngo "Intore izirusha intamnwe" yabaguriye "utunyafu" dushya, ngo gusa bakaba bategereje ko avuza ifilimbi, ubundi bagasakiza. None se uyu mugenerali ibyo yabivugaga, ateguza abana intambara, yabivugaga u Rwanda ruhanganye nande?

Ubu rero ikigaragara kigomba kwumvikana ni uko imyiteguro yo gutera u Burundi hitwajijwe ikigarasha Godefroy Niyombare irimbanyije, ku buryo ejo n'ejo twakwumva ngo u Burundi bwatewe.

Ariko Kagame niba akomeje gushaka kwishora muri izi ntambara, yagombye kumenya uko byagendekeye kamenyero. Umutwe we uzamupfubana. ndetse warangije gupfuba. Abarundi baramutegereje...

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article