Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Urukundo, Amahoro, Ituze, Kwihangana, Kwicuza, Kubabarira, Ubusabane...

7 Avril 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Mbe bavandi! Uyu munsi sinabonye ubutumwa bwinshi bw'amahoro n'urukundo mu mitima y'abanyarwanda. Uretse abantu bacye bacye. Naho abandi bose, nabonye bagisa n'abacyuzuyemo ubuvundero n'umuravumba.

Uko mwaba mubayeho kwose, mufite amahirwe yo kubaho : nyamuneka mwikwemera kururirwa no kurungurirwa n'ubuzima.

None rero nagirango mpe ubutumwa inshuti zanjye n'abanyarwanda bose dusangiye Imana y'i Rwanda, Imandwa n'Abakurambere : uyu munsi, kuva ubu, nywugize uw'amahoro, urukundo, ubwiyunge n'ubusabane!

Wowe wampemukiye ushaka kungirira nabi : ndakuzi, uriyizi, tubiziranyeho, turaziranye! Nugira inema zo kunsanga, nzabona imbaraga zo kugusanganira!

Nugira imbarage zo kundeba, nzagira inema zo kugusekera no kuguhobera.Nutinyuka kumvugisha, tuzayage maze twubake amahoro hagati yawe nanjye! Jye nditeguye ahasigaye ni ahawe!

Ibi mvuga aha si urwenya: akazuye umutima gasesekara k'umunwa. Ni ijambo rivuye mu mutima wanjye. Ndasaba Imana y'i Rwanda, Imandwa n'Abakurambere kumfasha muri uru rugendo rushya ntangiye, muri ubu buzima bushya nsa n'uvukyemo.

Kuva ubu, ndashaka kuba umuhanuzi w'amahoro, w'urukundo, wo kwihanganira byose no gusabana na buri wese. Nanze kandi sinza umuyoboke w'umujinya, w'ubugome, w'inzangano n'inzika, w'ubuliganya n'amanyanga, w'ibinyoma n'ubugambanyi n'izindi nzira zose nk'izi zikwega zigashora imitima y'abantu mu gicuku cy'amahane n'ubugizi bwa nabi.

 

Muvandimwe unyumvise Karame mu bzima bwawe. Sugira muko ubaye, uko ubayeho n'ibyo utunze. Tekana utunge utunganirwe, kandi ube urumuli rwereka abandi inzira y'amahoro n'urukundo, yo kwihangana no kwumva, y'ituze n'isabane.

Imana y'i Rwanda iduhezagire twese.

Imandwa Nkuru zirangajwe imbere na Lyangombe Umwami wazo ziturinde

Abakurambere n'ababyeyi baduhore hafi.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article