Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Muri Gereza ya Kimironko barasiyemo abantu, n'ubwo abayobozi bayo babeshye ko nta byabayeho.

4 Avril 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Mu mpera z'icyumweru gishize, habaye inkongi idasobanutse nk'uko bisanzwe mu nkongi zose zibasira amagereza cyangwa imitungo y'abantu. Kugeza na n'ubu nta bisobanuro biratangwa kandi nta bizatangwa nk'uko bisanzwe.

Ikibazo cy'inkongi za gereza muri iki gihugu cyacu rero kikaba ari ubwiru bukomeye cyane, kuko abayobozi ntacyo batangaza. Umuntu akaba yakwibaza impamvu n'icyo ziba zigamije. Cyane cyane ko, n'iyo bagize icyo batangaza usanga ari ibinyoma gusa. Urugero ni amasasu yavugiye muri iyo gereza, ariko abayobozi bakabihakana kandi yumvikanira buri wese, nk'ahari intambara.

Hari abasanga ziriya nkongi zigamije kunyereza no kwica bamwe mu bagororwa leta y'abicanyi iba ishaka kwikiza. Kuko nimugihe, ubuhamya bw'imiryango myinshi mu gihugu, ntijya imenya aho babo barengeye.

Gereza za Kagame n'ibiziberamo, zisa cyane na guhunda yo gukomeza no kurangiza jenoside akorera abanyrwanda kuva mu w'1990.

Namwe mwiyumvire hejuru aha urwo rufaya rw'amasasu, abayobozi batinyuka guhakana! Ese aka kanya bibaigiwe ibyo perezida Kagame aherutse kubabwirira mu Mushyikirano 2017?

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article