Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Kwibuka 23! Amahano yabaye ntagasubire!

4 Avril 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Nta magambo mfite yo kuvuga. Gusa buri munyarwanda, cyane cyane abakuze bazi kandi babonye, bibuke kandi bazirikane amahano yabaye!

Abacitse ku icumu, cyane cyane abari bato batamenye uko ibintu byagenze, ndabasaba gusubira kwumviriza ijambo rya Generali Mubaraki Muganga, kandi bumve ubuhamya bw'abahoze ari ingabo za FPR-Inkotanyi bakaza kwitandukanya nayo.

Muganga ati "nimwe mpamvu yo kubaho kwacu". Bisobanurako impfu z'abacu arizo ndisho z'aba bicanyi batumazeho abacu, bakadusiga iheruheru. Murebe neza uyu mugabo uvugira imbere y'abacikacumu: nta gishyika! Nta mbabazi! Reka! Isura y'umwicanyi gusa ruharwa, ku buryo nyine abacu bose barimbutse ntacyo bamubwiye.

None ngo, bacikacumu, uyu mugabo utegereje urushya rwa Kagame, arabategurira ikiraka muzajya gutikiriramo, kuko "nta gihombo kirimo". 

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article