Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ingengabitekerezo ya jenoside ipimwa ite? Itangirira he igarukira he?

5 Avril 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Ingengabitekerezo ya jenoside ni uburozi bugiye kumara abanyarwanda. Kuri jye, ingengabitekerezo ya jenoside, ni ubushake, ibyifuzo ndetse n'ibikorwa biganisha ku kwica no gutsemba abandi bantu batari wowe, ubaziza nyine uko bari, uko bavutse ; mu moko yabo mu myemerere yabo, n'ibindi.

Ese mu banyarwanda haba hakiri abantu bakiyumvisha ko bashobora kurimbura abandi? Cyane cyane mu bahutu, kuko iyo havuzwe ingengabitekerezo ya jenoside aribo baba bavuzwe? Iki kibazo kiragoye kugisubiza. Birashoboka ko hariho abaheza nguni...ariko nibake cyane. Nta muhutu nzi ubu ngubu uhigira cyangwa ukubitira agatoki ku kandi, yifuza gutsemba abatutsi.

Kuko ibyabaye, n'ibyababayeho kandi bikomeye kubabaho, nabo babikuyemo isomo. Ahubwo wasanga dushakira ingenga bitekerezo ya jenoside aho itari. Kuru jye ingengabitekerezo ya jenoside iri mu bategetsi. Kuva kuri Kagame kugeza ku ntore yo hasi. Ninde se utazi amagambo ya Kagame aho yigamba kwica cyangwa agaragaza ko ashavuzwe no kutabasha kwica benshi yifuza?

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article