Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

DMI-PFR Inkotanyi na Kagame nibacike k'umuco n'ingeso mbi z'ubwicanyi...

17 Avril 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Bimwe mu byo Kagame yakunze kwigamba k'umugaragaro, ngo n'uko aho kuburana n'umuzima, yaburana n'umuzimu. Kuva cyera kwose, kandi ntiyigeze nawe abihishira, Kagame n'abo basangiye gutwara igihugu, bakunze kwerekana ko, ikibazo cyose bagonganye nacyo, gicyemurwa no kwica. Kwica ni ijambo risohoka k'uburyo bworoshye cyane, kandi bakabikora rwose nk'umukino.

Kuribo, impamvu bica bibwira ko bacyemuye ibibazo, ngo niuko baba bamucecekesheje burundu nyine. Kandi n'ubundi mu buzima bwabo busanzwe ntibihanganira ubavuguruza. Nyamara rero, icyo birengiza mu nzara n'inyota byabo byo kwica, ni uko abapfu cyangwa abazimu basakuza kurusha abzima cyangwa abakiriho. 

Niyo mpamvu ubu ibitekiniko byose bari bamenyereye gukoresha bashimuta cyangwa bica abantu, bisigaye byarasandaye hanze. Nta wuzongera kwemera amangambure y'bayobozi. ese iyo bavuga ngo umukecuru Ilibagiza Fundira Christine yishwe n'interahamwe, bibwira ko turi abahinde cyangwa abarabu? Iyo barega Viyoleta Uwamahoro ubugambanyi, gushaka kwica perezida n'andi manjwe bumva abanyarwanda turi inuma? Inka z'abacikacumu zitemwa, bibwira ko twemera koko amahomvu yabo ngo ni interahamwe!

Kagame ashatse yakwihana ubwicanyi. N'ubundi ibyo yibwiraga ko akorera mu bwiko byarasandaye. Ni intambwe ya mbere? Ku ntambwe ya kabiri, bizamusandarana.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Angelilie 13/05/2017 14:59

toujours un plaisir de flâner sur vos pages. au plaisir de revenir. N"hésitez pas à visiter mon blog. lien sur pseudo