Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Aho umwicanyi generali Mubaraki Muganga yigamba gahunda ndende y'intambara z'amoko, gutegura no gukora jenoside mu Rwanda no mukarere kwose.

4 Avril 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Banyarwanda, banyarwandakazi bavandimwe, burya ngo ukuri gushirira mu biganiro, kandi ngo abwirwa benshi, akwumva beneyo.

Ngirango abafite amatwi barumva neza icyo uyu mugirwa General Mubaraki Muganga avuga. Ntacyo yahishe. Kandi biteye ubwoba no gukangaranga. Ubyumva umubiri ntumwiyorosoreho, afite ikibazo gikomeye, agomba kwihutira kuraguza k'umupfumu wa kinyarwanda cyangwa kureba muganga wa "kizungu".

Ku batarabyumva neza cyangwa abatari babizi, Kagame n'abacanyi be bari bari muri gahunda ndende y'intambara y'amoko: nibyo General Mubaraka asobanurira imponoke z'ubwicanyi batureshyemo. Iyo aca amarenga ahera mu kinyejana cya 12, anavuga ko bigikomeje nta bundi butumwa atanga uretse ubw'intambara z'amoko mu Rwanda no mu karere. Iyo asobanura ko babivugaho hagati yabo, arumvikanisha ko ari gahunda ndende bafite.

Abanyarwanda tugomba kuba maso, cyane cyane abacikacumu, tukanga kwinjira muri za gahunda z'ubusazi. Kuko icyumvikana mu butumwa bwa Mubaraka ni uko yaje guteguza urubyiruko ko intambara igiye kwubura, igikomeje kandi itazarangira, Mubaraka, Kagame n'abo bakorana bose batarigarurira isi! Umenya na Hitler atarigeze agira izi nzozi!

General Mubaraka arasobanura ko ibintu ubu ari tayari, ko intwaro zihari, ko igisigaye ari uruhushya rwa Kagame.

Partager cet article

Repost 0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article

Jackson tumusifu 09/04/2017 00:01

Alex ibyo vuze nukuri aba bandika ibi si abanyarwanda ni inyangarwanda bashaka kundusubiza aho twavuye baribeshya abanyarwanda twamenye ubwenge burya si buntu sha

alex 05/04/2017 13:54

ibi nugusebanya kandi abacikacumu turiyizi tuzi naho Kagame n'ingabo yarayoboye yadukuye ntumukagire abacitse kwicumu ikibuga cyangwa iturufu ntampuhwe mudufitiye namba.Muri kunda zanyu.