Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Abanyarwanda ntitucyemeye kwicwa urubozo duhagaze ducecetse! Amashyi n'impundu ku bagororwa ba gereza ya Kimironko bari mu myigaragarambyo.

3 Avril 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Inkuru ni iy'ikinyamakuru ukwezi.com nk'uko mushobora kuyisoma hejuru aha. Gereza si hotel. Kandi abagororwa si abamalayika. Ariko si impamvu yo kubafata nadi no kubasuzugura, abanyarwanda dukwiye rwose kwubaha no kwuhariza ikiremwamuntu mu buzima, mu burenganzira no mu gaciro kacyo.

Cyane cyane iyo "tuzo aho twavuye" nk'uko byagizwe intwaro, ubudahangarwa bw'ubuzima, uburanganzira n'agaciro by'ubuzima bw'umuntu uwo ari wese, intera, ingeli n'urwego yaba arimo rwose, bigomba guhabwa intebe n'icyicaro bisumba ibindi byose.

Muri ibi bihe twibuka amarorerwa yakorewe mu gihugu cyacu, dushyigikiye n'umutima wacu wose aba bagororwa banga guhonyorwa nk'intozi. Ndetse turifuza ko babera urugero abanyarwanda bose.

Twese twese dusohokane amabuye, inyanya, amase, ibinonko n'amabyi tubitera abayobozi bose bitwara nabi kuri rubanda aho bari hose - mu biro, mu manama, mu ngengo - maze tubereke uburyo batubereye umwanda tutakifuza mu gihugu cyacu.

Twibutseko za gereza ari hamwe mu hantu abanyarwanda babariye cyane. Twibutse abagororwa ari bamwe mu banyarwanda ubu butegetsi bw'abicanyi bugororeraho imitsi, bukogeraho uburimiro, bubica umusubirizo uko bushaka.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article