Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Dore aho Vision2020 itugejeje : kurya imbwa, gusambanya inyamaswa, kuvangavanga ibitsina! Ku ngoma ya Kagame, u Rwanda rubaye umwaku!

17 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Cyera, mbere y'umwaduko wa FPR-Inkotanyi, kurya imbwa cyangwa ijambo imbwa ubwaryo kurityirira umuntu, byari igitutsi gikomeye cyane, ndetse cyanashoboraga gukurura inzangano n'inzika! Imbwa nizo zaryaga abantu - akaba ari nayo iyi nyamaswa nyamara yanambiye abantu - yarasuzugurwa n'abantu bose! Abakurambere bacu bari baraduteyemo ubwo burya tubanye n'iyi nyamaswa yo rugo kandi idukunda cyane, bagarutse bagasanga ubu yarabaye ikiryo kibona umugabo kigasiba undi mu Rwatubyaye, umenya bakwicuza icyatumye baturaga iki gihugu n'umuco badusigiye!

Mu gihugu cyacu inzara imaze abantu! Kugeza aho umunyarwanda atinyuka akarya imbwa! Sinzi niba mu muco we n'agaciro ke ndetse n'ishusho umunyarwanda yiha kandi yiyumvamo, mwumva uburyo uwiyemeza kurya imbwa aba ageze aharindumuka. Ni ubambere mu mateka yacu. Bizarangira ariko bizasigara ari icyasha mu muco wacu, mu gaciro kacu, mu ishusho ryacu.

Kumangara mu gihugu cyacu kandi, ntibirebana n'inzara gusa. Ubu byageze mu mibanira y'abantu, cyane imibarire n'impuzabitsina. Inkumi ntizikizera abasore, abasore ntibakizera inkumi! Icyo bibyara rero ni uko ubu abagore basigaye barongora abagore, abagabo bakarongora abagabo, hakabaho n'abamangarirwa rwose kugeza ubwo bihitiramo gusambanya inyamaswa!

Ng'uko, ngaho aho Vision 2020 itugejeje. Tukibyumva twagirango igihugu cyacu muri 2020 kizaba cyarahindutse paradiso. Ahubwe None ahubwo tuhageze gihindutse Sodoma na Gomora, igihugu cy'abasazi, abanyenzara, abatindi nyakujya, agasitwe n'umuriro utazima! Muri 2040 tuzaba tugeze he? Aho abagabo barongora abakobwa babo! Abagore bagashyingirwa abahungu babo! Aho bashiki na basaza babo bazajya bacuruzanya mu buraya! Aho abakene b'ubu barya imbwa, bazajya barya abana babo, n'andi mahano nk'ayo!

Hagati aho abanyarwanda bakomeje gusuhuka bajya za Uganda. Nk'uko mubyumva muri aya majwi, bishimiye ubuzima barimo! Mu gihe bari bagiye kwicwa n'inzara mu gihugu cyabo.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

KJB 17/03/2017 13:14

mbona kenshi inkuru zanyu, gusa sindabona ikiza nakimwe muvuga nkuri leta ya KAGAME, ubwo ntago mwihenda koko, njye mbona mwavuga ibifitiye igihugu akamaro kurenza kwandika inkuru zisebanya gusa.
ko umuntu uri murwanda ntago yavuga gutyo, u Rwanda nigihugu gifite ibyo cyagezeho kdi inzira irakomeje, kdi ibibazo ntaho bitaba muzasuzume ko aho muvugira ho ko ntabibazo bihari, mureke ibyo muze twubake urwatubyaye.