Uyu Nshimyumukiza Evariste, nawe yazimiriye mu maboko ya polisi y'igihugu cyacu!

Polisi ya Kagame amaboko yayo arava? Cyangwa ni rwa Bayanga! Wagirango ni icyobo kitagira iherezo, abantu banyereramo kikabayongobeza! Abantu bamaze kuburira irengero mu maboko yabo ntababarika! Umusore Nshimyumukiza Evariste w'i Ngoma muri Nyarugenge, ni uwa nyuma mu bazwi baherutse kugwa muri icyo cyobo!

Umuryango we uramutabariza. Wandikiye nk'uko mubibona abayobozi bose bafite umutekano mu nshingano zabo. Ariko umenya kugeza n'ubu batarabasubiza. Ikibazo : kuki polisi y'igihugu cyacu ifata abanyagihugu ntishake guha amakuru y'ibye uko bimeze n'aho bihagaze, umuryango we ?

Igiusubizo ni uko iba ibafitiye umugambi mubi wo kubagirira nabi. Kuko nta mpamvu yo guhisha umuryango aho umuntu wabo aharereye. Nta mpamvu y'uko inzego z'umutekano zikorera mu bwiko n'ubwiru. Niba umunyabyaha ari mu maboko yabo, nta mpamvu yo kumuhisha, kuko bafite igihe cyose cyo gukora iperereza ryabo. Niba babahisha ni uko baba bashaka kumwica urubozo no kumuhotora.

Nta kindi!

Uyu Nshimyumukiza Evariste, nawe yazimiriye mu maboko ya polisi y'igihugu cyacu!
Retour à l'accueil