Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Uwamahoro Violette asohotse mu gihome : birangiye Kagame amenye ko nawe hari inkuta adashobora kurenga, ureke ize yiyubatse mu bwonko!

29 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Inkuru nziza! Uwamahoro Viyoleta yasohotse mu iborero ingoma ya Kagame yamariyemo abanyarwanda, cyane cyane abatavuga rumwe n'ayo. Uwaba umwirasi n'umushinyaguzi nka Kagame n'abambari be, akimara kwumva iyi nkuru yavuga ati : ese ubundi bigiraga amaki!

Kuko ifatwa n'ifungwa ku maherere kwa Viyoleta Umwahoro, byari nka gitonyanga gutuma mazi asesekara urugara! Aba bantu, gushimuta no kurigsa abantu babigize umuco, akamenyero n'umukino wa buri munsi, ku buryo beshyekewe, bakumva ko bagomba kubikorera unyegenyze wese.

Cyakora niba hari ikiza takura mu kaga k'uyu mubyeyi, ni uko ibyo bamukoreye byambitse ubusa bigatamza ingoma yigize akaraha kajya. Bikanayereka urukuta idashobora kurenga. Aho idashobora kureba igitsure! 

Muribuka ibitsindwagasani bamureze? Bimwe nyine bamenyereye! Bimwe bageretse no ku bandi bose barimo kuborera mu magereza ya Kagame. Bimwe byo gucisha umutwe umuntu! Violeta Uwamahoro yerekanye uburi byose ari ibyuka, ko ingoma ya Kagame ishingiye k'ubugome gusa! Ariko akura uwuhe munezero, mu kababaro atera abanyarwanda?

Ikinamico rirangiye. Viyoleta azasubira iwe ahumurize abana n'umuryango we wese. Kagame n'ibyhebe bye, bizasigara bihonda agatoki ku kandi, mu mujinya n'ikimwaro kinshi, ariko bajye bibuka uko Kamenyero byamugendekeye.

Mwatuje tugaturana ra?

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Natacha 30/03/2017 11:18

Muri ibicucu gusa. Ubwo muravuga ubusa aho gushima Imana ko u Rwanda rufite ubutabera. Violette se u Rwanda rwashatse kumufunga ninde wamufunguza. Victore Ingabire we ntimwavuze?? Byatanze iki??

Peace 31/03/2017 08:31

Pauvre fille! Mpereye ku mvugo yawe, navuga ko urwanda rugeze aharindimuka kubera ubwenge buke bw'abantu batekereza nkawe.