Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Umutekano Rwanda/Burundi : Ingabo z'u Burundi zirabeshyuza itangazo ry'ingabo z'u Rwanda.

13 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Ejo hashize, ministeri y'ingabo z'u Rwanda yasohoye itangazo ryamenyekanisha ko ngo igitero cyagabwe n'abantu batamenyekanye, ndestse kigahitana abantu (abaturage b'abanyarwanda) 2 undi wa gatatu arakomereka. Aho byabereye ni muri Risizi mu mudugudu wa Kabuga.

Itangazo riratumenyesha ko abo bagizi ba nabi bahise bahungira mu Burundi. Nta kindi kimenyetso kibihamya, kuko tutabwirwa niba inzego zishinzwe umutekano zarabirukankanye, kugeza bambuka umupaka, zibabona!

cyakora ikinteramatsiko ni uko hamaze igihe havugwa abanrundi bishwe n'ingabo z'u Rwanda, ariko ntizigire icyo zibitangazaho : kwaba kumenyesha abanyarwanda ko ahantu aha n'aha harasiwe abantu binjiye mu Rwanda binyuranyije n'amategeko, cyangwa se kubeshyura ibirego by'abarundi. 

Ase, aho ibihugu byombi ntibyaba byongeye kwinjira mu ntambara y'iterana ry'amagambo ryabiranze mu minsi iherereye inyuma.

Umutekano Rwanda/Burundi : Ingabo z'u Burundi zirabeshyuza itangazo ry'ingabo z'u Rwanda.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article