ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
Kigali, 12 Werurwe 2017



1. Abantu bitwaje intwaro bateye bica abaturage babiri (02), undi umwe arakomereka (01). Ibi byabaye uyu munsi mu ijoro ryakeye, mu masaa saba z’ijoro mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Bugarama, Akagari ka Ryankana ,Umudugudu wa Kabuga.

2. Umwe mu bishwe yari ku irondo ku Ivuriro naho undi wishwe we akaba ari umwana w’imyaka cumi n’ibiri.

3. Abo bateye bataramenyekana bahise bahungira i Burundi kuko aho icyo gitero cyabereye ari hafi y’umupaka w’u Burundi.

4. Iperereza ku bijyanye n’icyo gitero ryatangiye kugira ngo hameneyekane abateye.

END

René Ngendahimana
Lt Col
Umuvugizi w'Agateganyo w'Ingabo z'u Rwanda

René Ngendahimana, Lt Col

Retour à l'accueil