Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Umukuru w'igihugu cyacu aciye agahigo i Roma. Ariko se we yaba yaributse kwicuza no gusaba imbabazi ?

21 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Ni ubwambere yari agiye i Roma, mu ruzinduko rw'umukuru w'igihugu. Roma n'agaugu gatoye kanga n'agasozi kamwe ko mu Rwanda. Ariko nk'uko tubizi ni agahugu gafita abayoboke mu isi hose.

Kugeza ubu, Kagame yari agifitiye uburakare n'umujinya mwinshi kiliziya gatolika nawe abereye umuyoboke, ngo kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi. Uru ruzinduko rero, rwari rugerejwe cyane, ni nayo mpamvu rwavuzwe cyane mu binyamakuru hafi ya byose, byo mu Rwanda n'impuzamahanga.

Kuri benshi, bari bategereje ijambo rya Papa, kubirebana n'ayo marorerwa kiliziya ye iregwa: yabamaze amatsiko rero, yasabye imbabazi...Imana. Birumvikana kandi, Kagame nawe nibyo yari ategereje, yari yajyanywe no kwumva ariya magambo. Twizere rero ko yishimye, natwe turishimye.

Ariko rero, n'ubundi umwe muri bagenzi ba Papa Fransisiko,Yohani Polo wa II, nawe yari yarigeze gusaba imbabazi hafi mu magambo amwe. Gusaba imbabazi Imana ariko nta kuzisaba abanyarwanda! Twavuga ko umusaruro atari urusamaza...

Ariko nibe nabyo. None se Kagame we hari ubwo yaribwicuze ibyaha yakoreye abanyarwanda ndetse na Kiliziya? Ku byaha yakoreye abanyarwanda, reka nibutse ko hari inama mpuzamahanga iteganyijwe mu mpera z'iki cyimweru, izavuga kuri "jenoside yakorewe abahutu"

Ku byaha yakoreye Kiliziya gatolika, turibuka abasenyeri ingabo ze ziciye i Gakurazo, abihayimana banyuranye, abanyarwanda n'abanyamahanga, yagiye ahumbahumba hirya no hino mu gihugu, abaziza ko ari abakirisitu b'ababanyagatolika. None rero, Perezida wacu yaba nawe yibutse kwicuza ibi byaha no gusaba imbabazi papa na kiliziya ye?

Twebwe abanyarwanda yahekuye, twarize turihanagura, twarategereje ko yadusaba imbabazi dukurayo amaso. Nyamara mu gihe asaba abantu bose gusaba imbabazi - turibuka twese asaba urubyiruko rw'abahutu gusaba imbabazi mu izina ry'ubwoko bwabo - yagombye kwuma ko nawe igihe kigeze. Igihe cyo gutobora agasaba imbabazi abanyarwanda. Igihe cyo kwiyunga n'abanyarwanda kuko nawe arabizi, nta n'umwe agwa ku nzoka kugeza ubu.

Hagati aho byumvikane neza ko gusaba imbabazi kwa Papa, cyane cyane ko atazasaba abyanyarwanda barebwa n'ayo mahano, si ukwemera icyaha cya jenoside iregwa kuva cyera. Aha tukaba twemeranywa n'isesengura ryakozwe n'ikinyamakuru Great Laks Post nk'uko mushobora kurisoma hasi aha.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Natacha 21/03/2017 19:44

Mubaza ko Kagame yasabye imbabazi Papa, noneho mwabaye abavuguzi ba Vatican??? Ishyari ahubwo ryabishe. Kuko mwifuzaga ko jenoside yahakanwa nkuko mubikora, ariko GUHAKANA no GOPFOBYA ni ikindi gikorwa cya ba genocidaires. Rero ibyo mukora byose ntizakuraho ukuri. Mwakwibuka abahutu... Mwakwibuka inka. .. ibyabaye byabaye ku mwanywa na videos zirahari. Muzavuga muruhe, Kagame n'u Rwanda dukomeze dutere imbere.

ARSENE 24/03/2017 15:00

KAGAME N'URWANDA DUKOMEZE DUTERE IMBERE. NTAHO UTANIYE NO KUVUGA NGO: kagame komeza wice, n'imbeba yasigaye munzu ukureho. ariko Natacha uzi ko gukorera kagame ari nko gukorera Shitani? Ngewe ndabivuze niba uri no mubo atuma bamwe bakwizakwiza amarozi kwisi. uzaze unshake. Ariko uzaze uri menge kandi witonze. ICYO NAKUBWIRA UGOMBA KUMENYA NUKO "ABATUTSI N'ABAHUTU BAKOREWE GENOCIDE"| KANDI BYOSE BITEWE NA KAGAME. Niba PAPA yamusabye imbabazi nawe yagombaga kuzisaba. Niba ushyigikiye kagame rero witonde kubera ko nturusha ubwenge abo bakoranye kandi yagiye yica. Uravuga ngo Video za Genocide zirahari? simbihakanye. Ariko iza Genocide yakorewe abatutsi 94 zirahari, iyakorewe abahutu ikibeho zirahari, Abahutu tena muri DRC zirahari, Ruhengeri na Gisenyi igihe Kagame yavugaga ko azabica bose yarangiza akahatera itabi Zirahari, uruhare yagize mukwica muri bene wabo bamwe bafatanyije urugamba bava Uganda zirahari, nizindi nizindi. nuzikenera uzambwire nzikoherereze. Wenda ahari wazasubiza ubwenge kugihe ukabona ko gukorera Kagame ari nko gukorera Satani.

Shema 21/03/2017 14:01

Muribeshya cyane mwebwe mwirwa mwandika ibyo mwishakiye, kuko tubasha gusoma ibinyoma byanyu natwe tukababwira ukuri kwacu nkabanyarwanda
U Rwanda nigihugu cyirajwe inshinga ni terambere
ry'umunyarwanda aho ari hose
mu Rwanda indorerwamo y'amoko twarayirenze
ubu dufite gahunda ya ndi umunyarwanda
Kdi ibyo mu rabizi usibye gusa k mu byirengagiza
Tuzandika kugeza igihe mu zumva ukuri kwa mateka yacu nk'abanyarwanda
kuko nta wundi dutegerej uzabituvugira uretse twe nk'abanyarwanda tuzi amateka yacu

ARSENE 24/03/2017 14:48

shema wowe ndabona ugisinziriye, gira ukanguke vuba amazi atararenga inkombe. wowe ntanamateka y'urwanda uzi. ndumva wazasubira mw'Ishuli ukajya kuyiga kandi ukayashyira muri uwo mutwe wawe. Kagame niwe watumye Genocide yabatutsi iba, amaze gufata igihugu akomeza kandi yica n'abahututu. uyu munsi bwo ntarobanura, abe umuhutu, abe umututsi arica. Ibyo uvuga ngo iby'amoko byararangiye mu Rwanda yrabesha ahubwo ntabyo uzi. Ntibyigeze birangira numunsi numwe.

Ingoboka 21/03/2017 14:50

Dutegereje ukuri kwanyu rero. Mushake mwakutwoherereza tukagutangaza. N'ubundi dukeneye abatuvuguza iyo hariho twabeshye...

Jackson Tumusifu 21/03/2017 11:23

abanyarwanda twamenye ubwenge ibyo muvugabyo nubusa umasaza wacu turamwera100%.aho yatuvanye twe turahazi

Rukundo 21/03/2017 09:41

Mugende mwa nyanga rwanda mwe ariko nkawe ubwo ubawumva turi injiji zo gucurika zana hano record cg inzandiko byanditswe na kagame akangurira abatutsi kwica abahutu twereke imyitozo yakozwe ihabwa abatutsi ngo bazice abahutu ikimbabaza kurusha nukuntu mwirirwa mudukina kumubyimba kandi kagame uwo niwe wabaduteje yango ko twihora jyewe mfite mukuru wanjye twari twarasigaranye bamushyize kugiti baramurasa ngo yihoye iyo wirirwa uvuga ubwo ubusa urambabaza icyakora umuhutu utagira ubwengee azabatege amatwi twarababariye irindi kosa muzadukorera bizabagwa nabi ubu mumaze gushira impumu komeza gahunda yawe yo kuyobya abantu.

ARSENE 24/03/2017 15:06

KAGAME YARATUMAZE YAGAHAMBIRWA. si nabahutu gusa. nabatusi bene wabo. aba bose baditse aho hejuru bamuha support, ntibazi ibyo bari kuvuga ahubwo bari kuvumvura