Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Uburakari no kurambirwa by'abanyarwanda bimaze kurenga imitima n'amazu yabo, none bisesekaye mu mihanda! Ngo gahunda ni m'Urugwiro!

8 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Iyi nyandiko mubona hasi aha, yagaragaye mu mpapuro zanyanyagijwe mu mujyi wa Kigali ejo. kagame yiteze iki ku banyarwanda? Ko bamushimira ubgome bwose abagirira? Oya ntibishoboka!

Cyakora twitonde! Mwibuke ko ejobundi bafashe umutegarugoli Viyoleta Uwamahoro ngo bamucyakaho "ubugizi bwa nabi" no "guhungabanya umutekano"! Hanyuma byaje kumenyekana ko uwo mukenyezi wari wagiye gushyingura se, umugabo we ari umurwanashyaka wa RNC ya Kayumba Nyamwasa!

Iyi RNC iyobowe n'umwanzi ruharwa wa Kagame, ngo yamubujije ibitotsi. Birashoboka rero ibi bipapuro bishobora kuba ari ibipapirano, ibya tekinitswe na ba bicanyi be nk'uko babimenyereye! 

Cyakora niba ari n'ibitekinikano, abatekinisiye ba Kagame bashatse ba kwishyira ku ruhande rwa rubanda kuko bazi neza rwose icyo Kagame azazira. Kandi nabo bazabiryozwa nibakumeza kumwihambiraho.

UWANZE KUMVA NTIYANZE KUBONA
ABWIRWA BENSHI AKUMVA BENE YO. HARYA MUJYA GUFATA INTWARO MWANENGAGA IKI LETA YA HABYARA!! KO MURI HANYUMA YAYO INSHURO AMAGANA.
• KO ABO INTERA HAMWE ZITISHE MUGIYE KUBIMARIRA.
• ABO MUTICISHIJE UBUHIRI, MURABICISHA INZARA
• UMUNYARWANDA KUBA UMUKENE BYABAYE ICYAHA MU RWANDA
• UDAFITE IGOROFA MUMUJYI; UWO MUTAKWICARANA KUMEZA AMWE WESE MUMWISE INZEREREZI!!!
• PEREZIDA KAGAME, KO TWUMVA KURI RADIO ITAHUKA BAVUGA KO NAWE WABAYE UMUZUNGUZAJI I KAMPALA, BYABA ARI IBYA WAMUNNYI UZIRA UNDI!!
• ESE DAN WOWE UVUGA KO ABAKENE ARI INZEREREZI, KO IBUGANDE WISHYURIWE N’ UMUGIRANEZA ISHURI….HARI N’ INKOKO MWARI MUTUNZE. WUMVAGA SE ICYO GIHE WARI IGICIBWA, GIKWIRIYE KUCUMBIKIRWA MURI GEREZA?
• KUKI ABANYAMAHANGA BABIHANGANIYE, MWE MUKABA MUNANIWE KWIHANGANIRA BENE WANYU? INDA NINI YISHE NYIRAYO.
• CYANGWA NIMWE BAVUZE MUZARYA AKARIBWA N’ AKATARIBWA
• MURABESHYA ARIKO.. NAMWE IMINSI YANYU IRABAZE. TURAJE KANDI TWAJE TWAMBAYE. IBYO MWITA IMPUHA BIZABA IMPAMO VUBA
• AYO MATORA MUSHATSE MWAYAREKA!!!!!
• NTABWO IMFU, AKARENGANE, AGASHINYAGURO TWABIREBERA. HARAGEZE
• KAGAME KUYOBORA BYARAGUCANZE, GUTEGEKA BIRAKUYOBERA. WIHAYE URWAMENYO CYAKORA
Mukenyere mwitegure!! kuko ntakabuza ingoma ya RWABUJINDIRI nayo iri mumarembera. . N’ iya Habyarimana yaragiye kandi ntiyari mbi nk’ iya FPR!
Ibyo bitwaro mukangisha bizababera imfabusa. Ntimwabirushaga Hosni Mubarak, Kadafi, Mobutu, Habyara n’ abandi.
Ikirwana si ubwinshi bw’ Abasirikare cyangwa Ibitwaro binini. Impamvu irakwiye.
MURARUSHWA NUBUSA MUFUNGA ABATURAGE. TURI BA NDIMUBANDI.

Dieudonné Ngoga

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

gezi 09/03/2017 08:34

kuri uyu mwanditsi! nshaka kukubaza ese uba mu rwanda? cg uricara ugatekereza ukandika amahomvu! hari titre ntaho ihuriye n inkuru! hari inkuru ni nk ubusazi! ibntu wandika nta mutwe nta kibuno nta maguru, ni urwango rugukoresha ukabeshya n ibintu bitabeshyeka! mu rwanda ni amahoro, nta kwijujuta turakora cyane ngo dutere imbere! inama nakugira egera abndi twubake uve mu busutwa kuko uri kwimarira amabuye! cyakora numvise ko babibahembera kwandika nabi niba ari ibyo shaka ahndi wakura umugati! kuko ikigaragara woe ntuwakubwira ngo wice umntu baguhwmbe wabyemera! igihe cyose witwara utyo ari mu rwanda ntituzakwemera gusa no mu ijuru ntuzemererwa! wisubireho, akarimi kabi karasenya