Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

U Rwanda ruranze rubaye umurwa mukuru w'amahano!

15 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Imijyi ya Sodoma na Gomora ivugwa mu gitabo cya bibiliya, yazukiye mu Rwanda. Amahano y'ubwicanyi burenze kamere mu gihugu cyacu, yashumuriye igihugu cyacu, imyuka mibi yose ishobora guhanga ku bantu!

Ubutinganyi ni ikintu gisanzwe mu mico y'abanyarwanda, abirabura n'abanyafrika? Icyo tuzi ni uko mu yandi moko y'abantu, cyane cyane abazingu n'abarabu, ubutinganyi, ndetse n'imibonano hagati yabo n'inyamaswa (izo arizo zose), intumbi z'abantu, ari ibintu byeze kuva cyera cyane. Kuva mu ntangiriro zizwi z'amateka yabo.

Ariko mu Rwanda, nta gihamya tuzi gihari ko biri mico yacu, cyane cyane ko nta n'ijambo dufite mu kinyarwanda, ribisobanura. Kuko nta wita ikitabaho, cyangwa kitaramenyekana. Bikaba ariyo mpamvu rero twavuga ko ubutinganyi ari ishyano mu Rwanda, ari icyasha mu muco wacu, ari n'ubucurike mu myitwarire n'imyifatire yacu.

Cyakora si impamvu yo buba ababikora kandi banabyiyemerera k'umugararo yo kuba batotezwa cyangwa bacinyirwa icyara, basekwa aho banyuze hose. Ni uburyo bawo bihitiyemo, birabareba bo ubwabo, nta mpamvu n'imwe yo kubabangira mu buzima bwabo bwa buri munsi...

Niba mutabikunda, nimwirinde kubigerageza. Mubirinde abana banyu. Ntimwibagirwe ko ngo gusamabanya inyamaswa nabyo byatugezemo!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article