Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Rwanda gahugu kanjye, amarira ankamutsemo: ngo abangavu bawe kugirango baramuke, baraharanira gusorera ibitsina byabo, ariko bagahabwa amahoro bakikorera uburaya?!

10 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Hari igihe numva ngize ikimwaro n'izoni, kuba ndi umunyarwanda muri iki gihe! Genda rwose kagame na FPR-Inkotanyi, mwangije igihugu cyacu, mwangize abaturage, mwangiza urubyiruko! Ninde udashenguwe n'aya mashusho? Keretse uri inyamaswa! Igihugu cyacu kigeze aharindimuka! Ntabwo tugomba kwemera ko haba ho abikubira umutungo wose w'igihugu, mu gihe abandi bagomba bagomba gucuruza imibiri yabo. Umubiri si igicuruzwa. Ni ibintu tugomba kwurwanya, cyane cyane abanyarwanda brekurirwa, bahabwa ubwisanzure butuma bahanga imirimi n'imyuga ihesha agaciro n'ishema nyirayo ndetse n'abanyagihugu bose! Oya! Ibi ntibikwiye mu gihugu cyacu.

Mbega akaga, mbega agahinda! Nsigaye ndeba ibibera muri iki gihugu, maze umutima ugashenguka ngashaka kurira, ariko amarira yankamyemo kuva cyera! Iya nari mfite ububasha ngo manure inkuba yo mwijuru ize itwike abanzi ba rubanda rw'iki gihugu.

Kagame! Isoni n'ikimwaro bikubeho umurage n'akarande! Wowe n'abo uzasiga n'abo bazasiga, muzambare uru rubwa ubuziraherezo. Uyu mutongero kandi ufate n'abo mukorana bose, n'ishyaka ryose rya FPR-Inkotanyi. Kuko iki kimwaro musiga u Rwanda kiri muri politiki yanyu y'ubugome, iheza abanyarwanda batari bacye!

Isoni n'ikimwaro kuri perezida Kagame n'ishyaka rye ry'ibiryabarezi, FPR-Inkotanyi! Mwahinduye aka gahugu, cyera kahoze ari umurwa n'ijabiro ry'Imana y'Isi n'u Rwanda. Mwagahinduye agasitwe n'inzarwe! Abakurambere bakaturaze ari nk'agasaro k'amasimbi, Ingoro y'Imana Rurema, Rugira na Rugaba, bashatse bakwigumira mu bituro, kuko bagarutse ntibamenya ikirezi badusigiye! Kagame we ! Mbega umwanda ugiye gusiga imusozi!

Abana bacu, abangavu, abana b'inshuti zacu n'abanturanyi...mwihariye byose mu basukira muri za ruhurura aho basangira ibondo n'iminyorogoto! Ariko baracyasaza akageri, niyo mpamvu mbere yo kumanuka hasi birenze ruhurura, cyangwe se ngo babitinzeho gato, iminsi n'ibibazo bibasukira mu busambanyi, ngo baramuke kabiri.

Bayobozi b'icyi gihugu, mwe mwiyongeza imishahara n'amasahani kandi mufite inda zenda gutulika, mwagombye kugira ikimwaro n'isoni. Kagame, ntiwagombye kongera gusohoka mu gihugu ugenda witaraka ko igihugu cyawe cyateye imbere! Cyetera imbere abana bacu bakamera uko bari ubu? Niwowe wabiteye! Ni wowe wikoreye wabikoreje uyu musaraba kubera ubugome bwawe n'abo mu busangiye! Nzi ko hari abamwenyura iyo babonye uru rubyiruko rwandagaye, mu gihe ababo babohereje mu mahanga, ku mutungo rubanda rwiyuhira akuya ngo baratanga imisoro!

Imisoro yo kubagaburira no kureresha abana banyu, abacu birirwa bahorobenga, basha n'uwaba 10 ngo bamufungurire udutako twabo twari tugitatse ubuziranenge bw'ubwana! None dore bageze aho mwifuzaga kubageza mwa bagome mwe b'isambo by'ibisahiranda. Aho nihe? Ni aho ubu basaba kumugaragaro gusorera gusambana kugirango baramuke kabiri! 

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article