Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Rurarya ntiruhaga ni ingoma ya Kagame : aba nabo baranyurujwe. basanze abandi batangira ingano baburiwe irengero muri iki gihugu!

2 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Umutakano ku banyarwanda, baba abari mu gihugu cyangwa abari hanze, ni muke cyane. Ugerwa ku mashyi. Ubu buri munyarwanda yumva ari nk'umuntu wibereyeho mu bugwate yafashweho n'ibyihebe. Uretse ko ibyo byihebe ari leta, ihagarariwe na FPR-Inkotanyi, irangajwe imbere n'izirusha intambwe, cyangwa inkota ndende, perezida Paul kagame.

None se, uraca ha ukumva ngo kanaka yazimiye, yaburiwe irengero. Wanyuraha, ukabwirwa ko mu kanya, bamaze guterura intumbi y'umuntu hepfo gato mu ishyamba cyangwa mu muferege!

Nyamara ngo mu gihugu cyacu, umutekano ni wose, nk'uko Perezida Kagame ubwe adahwema kubishimangira, ndetse abambari be bakabyogagiza. Niba rero umutekano ari wose, ariko buri munsi tukumva ngo abantu bazimiye, abandi bishwe n'abantu batanzwi, ubwo perezida Kagame niwe ugomba guha ibisobnura abanyarwanda kuri uwo mutekano mucye aho uturuka.

Rurarya ntiruhaga ni ingoma ya Kagame : aba nabo baranyurujwe. basanze abandi batangira ingano baburiwe irengero muri iki gihugu!
Rurarya ntiruhaga ni ingoma ya Kagame : aba nabo baranyurujwe. basanze abandi batangira ingano baburiwe irengero muri iki gihugu!

Ejo hashize,  African Great Lakes Action Network (AGLAN) na Global Campaign for Rwandan's Human Rights, batabarije umusore witwa Lionnel Nishimwe. Mu gihe bitaramara n'umunsi wose, indi ntabaza nayo iba iraje yikubise aho. Ngo umutegarugoli witwa..., umunyarwandakazi unafita ubwenegihugu cy'ubwongereza, yashimuswe, nawe yaburiwe irengero!

Nguko rero! Ngo Habyalimana hari ibikoko yororega mu rugo iwe ngo abigiriwemo inama n'abapfumu be. ese aho Kagame we, abapfumu be ntibaba baramugiriye inama yo kwororera ingona iwe mu rugo, noneho aba banyarwanda azimiza, abaka ari ibiryo byazo? Iki kibazo nyamara gikwiye igisubizo! Namwe, nimutekereze umubare w'abantu mu Rwanda - tuvanyemo abo Kagame yahuyemo udufuni, utundoya n'amasasu, bo ubwabo batabarika - bamaze kuzimira no kurigita kugeza uyu munsi, kandi bose ubona ko bafite isano hafi n'ubutegetsi cyangwa inzego zabo.

Twibutse ko umunyamakuru John Ndabarasa nawe waburiwe irengero umwaka ushize, na n'ubu ataragaruka mu be. Hagati aho, mu minsi ibiri, abantu babiri barishwe. Dore ubuhamya bw'uwitwa Biniface Twagirimana 

Ejo mu gitondo tariki ya 1 Werurwe 2017 mu murenge wa Rwezamenyo i Nyamirambo mu mugi wa Kigali hafi y`ikigo cy`amashuri cya saint Joseph ku muhanda munini wa kaburimbo hatoraguwe umurambo w`umuntu w`umusore,abawubonye bose bemeza ko bigaragara ko yiciwe ahandi akaza kurambikwa aho.
Uyu munsi tariki ya 2 werurwe 2017 hafi y`ibiro by`umurenge wa Gatsata mu mujyi wa Kigali naho muri iki gitondo hatoraguwe undi murambo w`umusore nawo abawubonye bemeza ko nawe bigaragara ko yiciwe ahandi akaza gutabwa aha ku muhanda mumini wa kaburimbo Kigali-Gatuna.
Ibi bintu biteye impungenge.Ninde wica izi nzirakarengane yarangiza akaza no kuzijugunya aha hose? Aba bagizi ba nabi bakurahe ubushobozi n`ububasha bwo gukora ibi bikorwa bya kinyamanswa nyamara mu bigaragarira amaso kuri iyi mihanda guhera mu ma saa cyenda z`amanywa iba ihagazeho abasirikare ubona baba baniteguye bihagije? Izi nzego ni gute aba bagizi ba nabi bazica murihumye bagakora ibi byose?
Nkuko bivugwa n`ababona iyi mirambo niba koko izanwa aha nyuma yo kwicwa ubwo bivuze ko itwarwa mu mamodoka,ibi bintu bikurikiranwe n`ababifite mu nshingano kuko birakabije

Boniface Twagirimana

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article