Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Paul Kagame ntashobora kurokoka imivumo y'abapfakazi n'imfumbyi yakoze mu nda...kandi nibo bazamuturumbura m'Urugwiro!

7 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Ubuhamya bukubiye muri aya majwi, kuri Lufonsi Rutagarama, ni bugufi cyane ariko burakomeye. Uyu Lufonsi si uwa mbere wishwe na Kagame : Kibeho, Zaïre na Kongo amamiliyoni yatikijwe izuba riva! Nyuma yaho,Kagame ntiyanyuzwe, yakomeje kandi akomeje gutoratora abana b'u Rwanda, nk'inzoka itoratora imishwi y'inkoko.

Ariko si kenshi abo mu miryango y'abahekuwe - kandi ni benshi cyane - batanga ubuhamya k'umikorere y'ingoma ya Kagame. Cyane cyane iyo ari abantu bakoranye hafi na hafi n'iyi ngoma. Ubuhamya bw'umupfakazi wa Lufonsi rero n'ubutwari kandi ni ingirakamaro.

U Rwanda ni uburoko kuri buri munyarwanda wese! Aho baragijwe iterabwoba nk'ukutunyaswa, n'ibinyamaswa binini bitunzwe no kurya uduto. Umupfakazi wa Lufoni ati ; "niba hari ikintu Kagame yagezho rwose ku ngoma ye, ni iterabwoba rye yaminjiriye mu banyarwanda bose". Kagame afite ubwoba, aba mu bwoba! Niyo mpamvu aribwo akoresha mu kuyobya igihugu. Twabivuzeho kenshi.

Niyo mpamvu, abo bose amaze kwirukankana abatera ubwoba bamaze gushira impumu, none bakaba ubu bamuhindukiranye bati : burya si buno. Si abapfakazi gusa nka Madame Lufonsi, n'impfubyi nazo ziratera mu ry'ababyeyi babo. Akaba ariyo Diane Shima Rwigara agira ati : tuzaceceka kugeza ryari! Dishirike ubwoba tuvuge, kuko ingoma iduhonyora ari igihuhwe nacyo kigendera ku bwoba!

Diane Shima Rwigara yiyemeje kutazongera kugira ubwoba. Ba Diane Shima Rwigara ntibagira ingano. Abo muzi za Zaïre, Kongo na Kibeho umunsi bashize impumu bakisunganya na ba Diane b'i Kigali n'ahandi hose mu Rwanda, ndetse no duce tunyuranye tw'isi, Kagame azahoko m'Urugwiro anyujijwe mu miyoboro y'imisarane n'ibindi bishingwe.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article