Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ntabwo byumvikana ukuntu Evode Uwizeyimana agabirwa imyanya n'ibyo yavuze, kandi hari ababorera mu mabohero ya Kagame n'abagiye kugwa ishyanga bahunga itoteza rye!

12 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Byumvikane neza, simpagurukijwe no gusabira igihano icyo ari icyose - byaba kwirukana ku myanya, gutotezwa, gufungwa n'ibingoma ya Kagame imenyereye : ndibaza gusa impamvu hari abantu benshi ubu bari ma magereza bazizwa ko ngo bavuze ubutegetsi, abandi bagatatozwa bagahunga ndetse n'abagize amahirwe make bakicwa; kandi akenshi abanshi muri bo bazira amazimwe nk'uko byagiye bigaragara hafi mu manza zose, mu gihe Evode Uwizeyimana yavuze amagambo abenshi mu banyarwanda bakipfuka mu matwi - bati : uriya aririrwe ntaramuka - we yagabiwe imyanya rwose ikomeye muri leta.

Kuko niba ari uko bimeze ku ruhande rumwe, bisobanura ko abandi bose bazizijwe ubusa n'akarengane, kuko banzwe n'ubutegetsi gusa, noneho ku rundi ruhande, hakaba hari nk'ikintu cy'imenyane cyangwa gutonesha. Ariko umutima wanjye uhengamiye ku gisobanuro cya mbere : bazize ubusa. Niyo mpamvu Evode Uwizeyimana, ntashobora kumusabira ibihano, kandi nta gihano na kimwe akwiye, kuko nta kosa yakoze. Yavuze igitekerezo cye, Kandi nta wushobora kubuza undi gutekereza, byaba birenze ubugome bukabije. Kuko kubuza umuntu gutekereza ni umugira igicucu, ikijindiri! Kubuza umuntu gutekereza no kuvuga icyo akereza, ku rwego rw'ubwenge, ninko kumubuza kurya no kunywa, ku rwego rw'umubiri. Evode Uwizeyimana rero, yavuze icyo atekereza ku ngingo zari zimuraje ishinga, kandi nta wamuvuguruje. Igikwiye ahubwo ni ugufungura abanyarwanda bose, bafungiwe kuba baragaraje ko banyuranyije ibitekerezo n'ubutegetsi. N'ugufungurira kandi abanyarwanda bose, cyane cyane amashyaka atari k'umurongo wa FPR-Inkotanyi kuko azana ibtekerezo bishya, amashyirahamwe anyuranye aharanira ingamba n'inyungu zinyuranye, buri wese akisanzura mu bitekerezo bye.

Ejobundi hasohotse inkuru mushobora kwumva mu majwi hejuru, ivuga ko yaba ari mu mazi abira. Hari abatangiye gusa n'ababyishimira, abandi bigasa nk'aho ntacyo bibabwiye, abandi bati niba aribyo n'ibintu bigomba kuduha irindi somo (ry'inyongera kuko uburyo bw'amasomo nk'iri buhoraho ku ngoma ya Kagame). Uko biri kwose, abaye azize ibyo yigeze kuvuga nk'uko mubyumva muri aya majwi, imyanya yari yarahawe ukaba bwari uburyo bwo kumureshya mu mutego, nta butwari ubuyobozi bw'u Rwanda bwa bubigaragajemo, kuko yagombaga gukurikiranwa akibivuga. Cyane cyane ko atigeze yihisha. Kandi akaba nta muntu n'umwe kugeza ubu wigeze avugurura ibyo yavuze. Kandi ibibazo yibaza cyangwa ibisubizo atanga, byose ni ibintu biri mu mpaka twese tugomba kujya no kwungurana ibitekerezo, mu mateka yacu.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

saidi 14/03/2017 20:01

ark abo uvuga baboreye mumunyururu bazize ubusa?kubigaragara ntago muzi aho abanyarwanda dushaka kugana murikudusubizinyuma mubyadutanyije bikatugeza kuri genocide niba umuntu ashaka kuba umu candida kuri president wa republican agomba kugira ukoyitwara haba mumikorere ndetse nimivugire kugirango nabo agiye kuyobora bamugirire icyizere,iturufu y'ubwoko ntiyarikwiye kuturanga nkabanyarwanda bikigihe,sawa mukomeze akazi kanyu igihe nicyigera muzatwiyungaho tubakire murwanda rwabanyarwanda bose

nsengiyumva emmanuel 12/03/2017 14:13

Ariko igihe mwavugiye nabi president wacu bizabageza kuki? ni mutuze .

Ingoboka 12/03/2017 16:35

Hari aho wabonye tuvuga perezida ko twivugira Evode ra ? Kuki umuntu yivugira ibigondamye imihoro ikarakara ?