Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Nk'ingaruka zitegerejwe, ijambo rya Kagame risoza Umwiherero ryagombye kuzana impinduka zikomeye mu miyoborere ye!

4 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Asoza Umwiherero, perezida Kagame yavuze ijambo rikomeye, aho we ubwe yerekanye urukuta nawe atari yarabonye, kugeza arwisekuyeho. Urutukuta r'ubuyobozi bugendera ku gitugu, agasuzuguro, kutumva abo atavuga rumwe nabo, kwirata no kwishongora. Ibikubiye mu ijambo ry'umukuru w'igihugu wagirango ni umwe muri abo batavuga rumwe nyine babimwandikiye! Kuko ibyo yavuze, nibyo "abamurwanya" basubiramo kenshi.

None Kagame na leta ye babihishiraga, babibonye ari uko utubati twose babihunikagamo dusandaye! Ariko byose ni Kagame we ubwe biturukaho, nk'umukuru w'igihugu. Kuko abayobozi bose bagendera ku mabwiriza ye. Byose bikurikiza, bikagendera mu murongo w'amabwiriza ye! Kuba rero abayobozi be :

-Bica : ntashobora kwiyoza ibinganza ngo ntabizi. Amagambo yavuyigiye hejuru ya Karegeya, cyangwa ya Assinapol Rwigara twese turyibuka. Ayo yavugiye imbere ya rubanda, urukuru n'uruto, yishimira kwica, abashishikariza gukora nkawe, twese turabyibuka! Niwe utanga urugero!

-Babeshya : ni umurongo w'ubuyobozi we ubwe yishyiriyeho! Ni benshi muri iki gihugu, na n'ubu bahohoterwa ngo uko bavuze ibi n'ibi bitangenda neza. Bitwa abanzi b'igihugu, inyangarwanda, abanzi b'umukuru w'igihugu, ibyihebe bishaka gusenya ibyubatswe, n'ibindi byinshi! Iyi mvugo ni Kagame uwe wayitangiye nk'intero y'imbyino, intore ze ziyisamira hejuru. Mu gihe yarimo kwisararanga imbere y'abayobozi be n'amaganya menshi ngo barabeshya, abapolisi be barimo kwemera ko bafite Violette Uwamahoro, umutegerugoli bari bamaranye ibyumweru bibiri baramunyuruje, bahakana ko uwo atanazwi mu Rwanda! Sibwo bwa mbere abapolisi ba Kagame babeshya. Hari abanyarwanda benshi baburiwe irengero batyo, abandi bakicwa, hashize imyaka n'imyaniko, na n'ubu ba banyirabo bakaba bagitegereje imyanzu y'amaperereza! Nyamara akenshi abakekwaho ubwo bugizi bwa nabi ngo baba bari "mu maboko ya polisi ku bw'impamvu z'iperereza!"

Biba : nta gitangaza kirimo! Kagame ni umujura wa mbere, kandi abayobozi be bose barabizi! None se FPR-Inkotanyi si ishyirahamwe ry'ubujura n'ubucuruzi? Mbere yo gukomeza, naga ijisho kuri iyi nyandiko ya The Economist.

FPR-Inkotanyi iri mu bucuruzi bwose! FPR-Inkotanyi ni Kagame, abandi bose bakaba ari abakozi be. Abagaragu. Ndetse hari besnhi batazi ubwo bucuruzi bw'ishyaka barimo. Kagame rero akora ibyo yishakiye n'amafranga ya FPR-Inkotanyi, kandi byose akabyitirira. Kagame akaba afite ingorane zo gutandukanya umutungo we, wa FPR-Inkotanyi n'uwa leta. Cyakora akitwara nk'aho yahisemo kubigira ibye byose!

Ariko ubu aho ibintu bigeze, n'ubwo abatavuga n'ubutegetsi bwe batahwemye guteza ubwega, nawe amaze kubona ko iyo imikorere hari urukuta idashobora kurenga. Agomba guhitamo kuba umukuru w'igihugu, cyangwa umucuruzi wa mbere mu gihugu. Agomba guhitamo inyungu ze cyangwa iz'igihugu. Gusa ni uko abonye amaze kwisekura kuri urwo rukuta none akaba arimo gushaka uburyo abyegeka ku bayobozo, abyivanaho, nk'aho bo bayobewe ubwenge n'ukuri. Aribagirwa ko hari benshi bamubikiye amabanga y'ubusuma bwe!

Hari ibintu bikomeye yavuze ku byerekeye imfashanyo. Yashate kwerekana uburyo - kandi nibyo rwose aha rwose nanjye turabyemerenywaho kandi bintera ifpunwe nkawe - ibihugu bytwa ko bidufasha, imfashanyo nyinshi bazindutsindira ku ngufu, kugirango bikiranure ibibazo byabo. Urugero yatanze rw'umuceli n'amavuta nirwo...ariko rukora ku bintubyose : amafumbire, amamodoka, za murandasi, n'ibindi byose. Mu gufasha inganda, imyuga n'ibikorerwa iwabo byose, nibyo koko iyo amasoko yabo yuzuye, leta zabo zirabigura, noneho zikaza kubigurisha - byitwa imfashanyo ariko mu by'ukuri birishyurwa mu buryo bunyuranye - ku ngufu ku bihugu byo muri Afrika. Birumvikana ko ari ibintu biri muri gahunda ya neolonialism, bigamije guhoza afrika mu bukene. Kagame rero arabyinubira cyane, aha rwose nanjye ku ruhande rwe! Ariko rero! Ese we nta ruhare abitemo, mbere yo kwifatira ku gahanga abayobozi be! 

Kuko ntabashobora kubyemera nk'uko ashaka kubitwumvisha bidaturutse ku mabwiriza ye! Mu nyungu ze bwite ari mu bambere bihamagriye ibyo bihugu. Mwibuke aho yagize ati, baraza bakakubwira bati niba udasinyiye iyi "mfashanyo", tugufiteho amadosiye twacecetse, ubu rero tuzashyira hanze! Aha Kagame atumeneye akabanga. Byose birazwi. Ibikorerwa mu bwiru byose birazwi. Wenda we ntiyari abizi, ariko aho amariye kwisekura ku rukuta, yarabimenye! Biracecekwa ariko birazwi. Abazungu, barabyihorera, ariko bakabisohora nk'intwaro cyangwa igikangisho igihe bashakiye! Muri ijambo mu by'ukuri, Kagame ariyemerera ko ibyo aregwa byose ari ukuri, ariko noneho arimo aricuza ko bizwi, ko ejo ejobundi, abari bakimubikiye akabanga bashobora kumuvamo!

Aho rero kwitakana abayobozi, bakora akazi kabo mu murongo w'amabwiriza yabahaye, Kagame yagombye kwumva ko ibyo abatongera muri iyi Myiherero, ariwe ugomba kubyibwira. Niwe ugomba guhindura imyifatire, imyitwarire, imitekerereze n'imikorere. Yiboneye ko uko yaitwaye kugeza uyu munsi, bifite aho bigarukira. Ibibazo we ubwe ejobundi yatondekanyije imbere y'abayobozi be, bitarangira, ahubwo bizagenda bidaogera we ubwe nadahinduka. Imihindukire ye, igomba nibura kugaragarira muri ibi bintu bikurikira, mu minsi ya vuba :

-gutandukanya leta na FPR-Inkotanyi

-Gutandukanya ubuyobozi n'ubucuruzi

-Gutandukanya perezida n'inzego z'ubutegetsi bw'igihugu

-Guhindura umurongo inzego z'umutekano zigenderaho zo gufata abanyarwanda nk'abanzi b'igihugu nk'uko umugaba wazo w'ikirenga yazitoje

-Guhana abayobozi bose bitwaye nabi binyuranye n'amategeko, cyane cyane abahohotera n'abiba rubanda

-Kurekurira abatuvuga rumwe n'ubutegetsi, abanyamakuru, abanditsi, abasesenguzi n'abandi bose baharnira ukwishyira n'ukwizana mu gihugu cyacu.

-Kuvanaho abapolisi b'ibitekerezo, n'inkiko z'amazimwe.

Ibi bidakozwe, inzozi za Kagame z'u Rwanda rwigize, rufite ijambo mu ruhando rw'amahanga zizamupfubana, kandi ibyo abundikiye byose arajwe ishinga n'uko bimenyekana, ntibizabura kumusandarana ku karubanda.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article