Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Niba abayobozi b'igihugu cyacu baronda akoko k'imibiri n'amagufa y'abapfuye, mu bazima byifashe bite?

23 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Niba atari ishyano, birasa naryo. Turamenyeshwa ko muri musanze, ubu hagiye gukorwa ikindi gikorwa giteye isoni n'ishozi: ariko nta gitangaza kirimo, ntawe bitunguye, amahano FPR-Inkotanyi yazanye muri iki gihugu aramenyerwe! Ubu ngo bagiye kuvangura ibisagazwa by'abantu bishwe mu gihe cy'abacengezi, bari barashyizwe mu nzibutso!

Ku giti cyanjye ntabwo numva impamvu n'akamaro k'iki gikorwa, uretse inzika y'abategetsi bariho ubu, bashishikajwe no gucamo ibice no kuvangura abanyarwanda bashingiye ku "moko". Nta kindi. Kuvangura no kurond akoko, kugeza mu mva. None se aba bantu ko bitwa ko bishwe n'abacengezi b'interahamwe, ubwo umwanya wbo ntukwiye kuba mu nzibutso. Kugirango byibutse abanyarwanda nyine amabi y'aba bacanye babiciye mu gihugu cyacu?

Ariko kubera ko ari bahutu, baravnguwe! Cyangwa se n'uburyo buziguye bwo kwiyemerera ko nk'uko bizwi n'abanyarwanda bose, ari abicanyi ba leta ya FPR-Inkotanyi, bari bayobowe na Général Kayumba, babahumbahumbye. Ariko nabwo, icyo gihe nabwo baba bakwiye gushyingurwa mu nzibutso.

Ariko kubera ko ari abahutu, abahenzanguni mu irondakoko bo muri FPR-Inkotanyi, biyemeje ko nta muhutu ukwiye urwibutso. 

Birumvikana rero niba ko hari imvangura ry'aka kageni mu bapfuye, mu bazima ko byazambye. Kandi biragaragara, duhereye ku nzego z'igisirikare. Inyandi y'umuryango udaharanira inyungu w'abongereza mushobora gusama hejuru aha, mu iperereza ryabo bakoze, irerekana uburyo ivangura mu ngabo rifite intera iteye ubwoba.Kandi niko byifashe no mu nzego zose z'ubuyobozi zigaragara, zaba iza leta cyangwa izigenga.

Abahutu bahejwe henshi cyane. Aho bakoreshwa, nibo bakora akazi gakomeye. Mu biro bashyirwa inyuma (back office), aho batagaragara. Abashyirwa ahagaragra, ni abakenewe, n'aho babakeneye. Dusanga ibi bikwiye guhagarara. Abantu bakwiye gushyirwa mu myanya, kubona akazi, kugira ubwisanzure mu gihugu cyabo no kwishyira bakizana, biturutse ku bushobzi brekenye, bitewe n'uko ari abanyarwnda, aho kubikesha amoko yabo cyangwa amashusho leta ikineye kwerekana.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

niyonkuru 26/03/2017 19:11

Votre commentaire
hhhhh nibyo koko ubuse noneho barakoresha irihe korana buhanga kuvangura imibiri ngo uyu nuwumuhutu uyunuwumututsi erega baranze pe nabo bishe babashyize kunterahamwe sha nsabazi bamwe kurutonde uburyo matwushe kibuye nubwo bamwe sida irikubirenza ariko sinzibagirwa munyicira muyomba mumaso mfite 12ans kandi bamwe turasangira mukagirango simbazi