Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Mbere yo kuburirwa irengero, Lionnel Nishimwe yasize avuze abamushimuse abo aribo

11 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Uyu mosore yaburiwe irengero mu minsi ishize, mu hige kimwe na Violette Uwamahoro, waje kuboneka "by'amahirwe" mu "maboko ya polisi", nyuma y'ibyumeru bibiri ashakishwa n'umuryango we. Twari twabatabarije bombi mu nyandiko mushobora gusoma hano. Nk'uko tubivuze hejuru, Uwamahoro yaje kuboneka yarashimuswe n'abapolisi, kandi babihaka ibyumweru bibiri byose. Uko gufatirwa mu cyuho nibyo byaje gutuma Kagame (ashobora kuba yaricuzaga impamvu inkoramaraso zitakoze uko zisanzwe zikora) abwira abakozi be yari yateranyije m'Umwiherero ati "urabeshya bwacya wakingura urugi ugasanga ikinyoma cyawe kigutegereje imbere y'umuryango".

Lionel Nishimwe we kugeza n'ubu ntaraboneka, nta wuzi aho yazimiriye. Ariko we yari azi ko azashimutwa, n'abazamushimuta. Yabisize muri ubu buhamya bwe, mu mashusho n'amajwi ye, mwibinera hejuru aha! Biragaragara ko afite ubwoba. Hari uwaba afite agakuru ke ngo akajyeze k'umuryango we n'inshuti ze?

Umwaka ushize mu kwezi kwa 7, ikinyamakuru Igihe.com, cyatumenyeshaga ko uyu Lionnel Nishmwe, ari mwishywa wa Théoneste Bagosora, ngo wakuruwe n'u Rwanda!

Partager cet article

Repost 0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article