Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Kuva yabaho, umenya aribwo bwa mbere perezida Kagame avuze ukuri : kuri we, ngo Isi ntiyagira amahoro hakiri abafata ubwicanyi nko gukunda igihugu!

2 Avril 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Nk'uko tubisoma kuri site web ya Rwanda Broadcasting Agency, ejobundi, perezida Kagame yarihanukiriye ati : " isi ntiyagira amahoro hakiri abafata ubwicanyi nko gukunda igihugu"! Umenya mu buzima bwe bwose aribwo bwa mbere rwose perezida wacu avuze ukuri!

Uretse ko abayobozi b'ibihugu - si Kagame wenyine uvuga amateshwa - wagirango ni abanyabicuri! Hari igihe bavuga ibintu, ukumva ari ugusuka ibigambo gusa batatekerejeho namba, cyangwa se ari ugushaka kwisekereza imikara! Aba banyamurengwe, wagirango baba biganirira hagati yabo ntawe ubumva! Kuko iyo bateshaguzwa, wagirango bo ni shyashya. Usanga bishyira hejuru y'urwikekwe urwo ari rwose!

Nyamara twe tuba tubumvira ahirengeye, tuba twumva aribo aribo barimo kwivuga cyangwa kwiciraho amarenga! Nose se buriya buriya imbere ya AIPAC, iyo Kagame atekereje, yumva yaravuga nde ? Kuko niba yumva we ubwe, atarashaka kwivuga, byonyine ijambo rye rirasa n'iryacyuriraga ba nyir'ukumutumira, AIPAC!

Kuko, icya mbere, birazwi hose mu banyarwanda no ku isi ko Kagame yimye yimakake imbere ubwicanyi. Ubwicanyi nibwo yakoresheje mu buzima bwe bwose, nibwo bwamugejeje k'ubutegetsi, kandi nibwo akomeje kwifashisha abugundira. Nyuma ya jenoside yashumuye mu banyarwanda, na n'ubu ntahwema guhumbahumba abatavuga rumwe bose. Ubwicanyi bwe kandi ntibugarukira mu Rwanda no ku banyarwanda : yica abanyarwanda mu mahanga, akica n'abanyamahanga mu bihugu byabo. Abagande, abarundi, abanyekongo, abatanzaniya,...bose nta n'umwe utazi rworekamiryango Kagame. Niba akareke kacu gacura ingogo n'imiborogo, buri gihe, hato na hato na burika kanya, Kagame azi neza ko ariwe nyirabayazana, kandi aba ari inyuma y'ubwicanyi bwose bukabamo.

Ku rundi ruhande, iri jambo yarivugiye k'ubutumire bw'ishyirahamwe rishyigikiye, haba mu bikorwa, mu magambo no myikoro, leta ya Israheli, nayo ishingiye ku bwicanyi bw'abanyapalestine, kuva imyaka irenga 60 yose. Israheli yica abanyapalestina buri munsi. Abo iticisha amasusu n'uburoko, nabo yabagize abanyururu: agahugu kabo yakagize gereza ifunguye, ingabo n'abapolisi ba Israheli binjiramo uko bashatse, bakica uwo bashatse. Ugasohotsemo, agasunutsa ubuzuru hanze, baramurasa!

Ari Perezida Kagame, ari n'abanya Israheli, basobanura ubwicanyi bwabo, bitwaza "gukunda igihugu!". "Kurengera ubusugire bw'igihugu", cyangwa "abanyagihugu"! None rero, iyo Kagame avuga ngo "isi ntiyagira amahoro hakiri abafata ubwicanyi nko gukunda igihugu", yabwiraga nde, yavugaga nde?

Nk'uko tubivuze hejuru, abategetsi basa n"abanyabicuri cyangwa abasazi: birumvikana ko avuga amateshwa ye, atitekerezaga ngo cyangwa ngo atekereze abamutumiye! Ariko niba nta wamwongoreye ati "wagirango ni wowe wivugaga, cyangwa wabwiriragamo abagutumiye", namenye, yabera yavuze ukuri!

Tukaba twakwizera ko ahereye ku ijambo rye nyine, yumva ko ari intambamyi ya mbere ku mahoro, bityo akaba agiye kwihana!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article