Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Kunyerera bibanziriza kwisekura hasi ugasandara : kuri Viyoleta Uwamahoro, leta ya Kagame yatetse umutwe urayifpubana.

9 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Murubuka uburyo ejobundi Kagame yiyamirira abakozi be ngo nibasigeho kubeshya? Burya ntabwo yari yabonekewe! Mujye mukurikira mu menye aho ibihe bigeze! Burya yabivugaga, yari yahiye ubwoba adagadwa, ni hamana niba atarinyariye! Kagame arya magambo yavuganye igishyika cyinshi, burya yayavugaga yicuza, atekereza ibyo bya byanira bye yashinze gushimuta abantu bamukoreye!

Bishimuta Viyoleta byaribeshye cyane, kubera akamenyero ka kandi katumye nyine Kamenyero yenda nyina. Baribeshye kuko, bashimuta Viyoleta, bibagiwe ko yaje kuri pasopoti y'abongeleza, bityo akaba ari umwongeleza! Abongeleza rero, kimwe n'ibihugu byose bigendera kuri demokarasi - ni ukuvuga baharanira inyungu za rubanda rwabo - ntibushobora gutererana umuturage wabwo.

Mwumve muri aya majwi yo hejuru, ubuhamya bw'umufasha wa Viyoleta Uwamahoro, bwana Rukundo! Murumva uburyo ubwongeleza bwokeje igitutu leta ya Kigali igacubira igasoma ibinyoma byayo byayirenze, kugeza aho mu kimwaro kinshi bivuyemo bakemera ibyo bahakanga ibyumweru 2 byose.

Kagame rero yishaye gucyaha abakozi be amazi yarenze inkombe! Yisamye yasandaye! 

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

omar 10/03/2017 15:35

yewe cyakora gusebanya murabizi ntakindi!!!umunwa uba wabariye mwavuze byabarenze sha bizarangira mubona ko mwibeshye rwode

alias 09/03/2017 10:43

hhhhh ariko sha mwatashye mukareka guta ibitabapfu inyuma aho muba mwabuze ibyo mwandika iyo wakoze urarya kagame nakora akabona amaf yo kurya nabaturage be bakarya bizabarya namwe