Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ku rwego rw'isi, Kigali ku mwanya w'192 ku mijyi 231 abantu bishimiye kubamo. U Rwanda nk'igihugu abantu babayemo banezerewe, ruri mu bihugu bitanu bya nyuma!

22 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Ku rwego rw'isi, Kigali ku mwanya w'192 ku mijyi 231 abantu bishimiye kubamo. U Rwanda nk'igihugu abantu babayemo banezerewe, ruri mu bihugu bitanu bya nyuma!

Abanyarwanda bari mu baturage babayeho nabi ku isi cyane. Abazobereye kwiga no gupima umunezero muri rubanda ku isi, niko inyandiko zabo zibyerekana. Ibi rero bikaba bihwanye kandi byemeza koko uko abanyarwanda bumva bamerewe.

Nyamara abayobozi bicara baririmba ngo igihugu cyateye imbere. Ngo cyaciye ubukene. ngo baciye umwiryane, amacakubiri, ivangura n'irondaronda... None uku kwumva abantu bamerewe nabi mu gihugu cyabo biraturuka he? Wenda reka twemere ko ibyo byose babigezeho. None kuki abantu batanerewe? Kuki abanyarwanda biyumva mu mfungane mu gihugu cyabo?

Uku abanyarwanda biyumvamo kubangamirwa, no kwugarizwa ni igisubizo cya politiki ishingiye guhaza abantu ku nkeke. Bagahora mu bwoba, bigensereye, nta wushobora gukebuka, gusamara cyangwa no kwerekana akababaro ke. Ni ibi byo guhoza rubana ku itotezwa, isagarirwa n'akarengane.

Igiugu cyacu ni ishusho y'abakiyoboye, bityo bagashaka ko na rubanda baba nkabo: muzitegreje abayobozi bacu! Bahorana umujinya. Nta wuseka, nta wumwenyura. Bahora bavugira ku mutsi w'iryinyo nk'abarwaye inzoka. Nabo ni uko umunezero warabibagiwe.

Nta gitangaza rero kubona u Rwanda n'abanyarwanda biri mu myanya ya nyuma, ku rutonde rw'ibihugu n'abaturage babyo bishimiye kukibamo no kubituramo.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

umunyarwanda 22/03/2017 10:05

Ariko iyo mufotora iyo kigali musebya isa neza gutyo mwibuka uko mwayisize? igihugu cyacu aho kigeze ntawutahabona, ubuvuzi, uburezi, imibereho myiza ibikorwa remezo niterambere. turabasabye niba kuza gushyira hamwe natwe ngo tucybake byarabananiye muceceke mutureke turi mwiterambere.

ntare 25/03/2017 12:06

Votre commentairewasanga nta na karuri ugira cg mwene wanyu muri iyo kigali uvuga